skol

Urubanza rwa Trump na BBC rwashyizwe muri Gashyantare 2027

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Urukiko rwa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwashyize urubanza Perezida w’icyo gihugu, Donald Trump yarezemo Igitangazamakuru cya BBC, muri Gashyantare 2027.

Inyandiko z’urukiko zerekana ko urwo rubanza rwamaze guhabwa itariki nubwo BBC yabanje gusaba Urukiko rwa Florida ko rutaburanisha urwo rubanza ndetse rukaniyambura ububasha.

Perezida wa Amerika yatanze ikirego asaba miliyari 5 z’amadolari mu rukiko rwa Florida, ashinja BBC kwangiza izina rye no kwica amategeko ajyanye n’imikorere y’ubucuruzi.

Nubwo BBC yasabye imbabazi Donald Trump ku makosa yakozwe mu gutunganya filime mbarankuru (Documentary) ariko ibyo gutanga indishyi ntibikozwa.

Ku wa 6 Mutarama 2021 ni bwo Trump yatanze imbwirwaruhame mbere y’uko hemezwa ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwemo na Joe Biden icyo gihe.

Muri iyi mbwirwaruhame Trump yavuze ko habayeho uburiganya mu matora avuga ko ibyavuye mu matora bidakwiye kwemerwa.

Muri iyo mbwirwaruhame ni ho BBC yakase interuro zimwe na zimwe za Trump iraziteranya zikora interuro imwe igira iti “Tugiye kumanuka tujye Capitol, ndaba ndi kumwe namwe ubundi turwane, turwane cyane.”

Ni mu gihe mu mbwirwaruhame ya Trump hagati y’interuro ‘tugiye kumanuka tujye Capitol’ na ’ubundi turwane, turwane cyane’, harimo intera y’iminota 50.

Ibi byatumye byumvikana nk’aho Trump ari we wahamagariye abamushyigiye kugaba ibitero ku nyubako ya Capitol mu mugoroba wo ku wa 6 Mutarama 2021 ari na byo byatumye arega BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa