Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko ziri hafi gufata umujyi wa Kupyansk uherereye mu Ntara ya Kharkov yo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burusiya. Ni mu gihe ziri no hafi gufata undi witwa Pokrovsk uri mu Burasirazuba.
Mu kwezi gushize, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko ingabo ze zimaze kuzenguruka iza Ukraine zari zirinze imijyi irimo Kupyansk na Krasnoarmeysk mu Ntara ya Donetsk.
Putin yavuze ko yasabye ubuyobozi bwa Ukraine kubwira ingabo z’iki gihugu kwemera kumanika amaboko kubera ko zose zizengurutswe n’iz’u Burusiya.
Gusa ku ruhande rwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ibyatangajwe n’u Burusiya by’uko hari imirwano ikomeye ndetse ko ingabo ze zizengurutswe atari ukuri.
Umuyobozi w’Ungabo z’u Burusiya ziri mu bikorwa byo gufata uyu mujyi yavuze ko ziri hafi kubohora Kupyansk.
Ku wa gatanu, ingabo z’u Burusiya zari zafashe utundi duce tugize uyu mujyi wa Kupyansk mu mirwano yaguyemo abasirikare 10 ba Ukraine.
Kuva intambara yatangira, u Burusiya bumaze kwigarurira 20% by’ubutaka bwa Ukraine. Ubu u Burusiya bugenzura uduce twa Kherson, Mariupol, Donetsk na Luhansk.
Zikomeje gufatira kandi uduce twa Sumy, Kharkiv, Kupiansk, Chasiv Yar, Pokrovsk, Zaporizhzhia na Mykolaiv.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *