skol
fortebet

Urugo rwa Perezida wa Koreya y’Epfo rwajugunyweho imyanda ivuye muri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibipirizo birimo imyanda byajugunywe ku rugo rwa Perezida wa Koreya y’Epfo, mu karere ka Yongsan kari mu tugize Umurwa Mukuru, Seoul.

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya kabiri urwo rugo rujugunywaho imyanda nyuma y’ibyabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Inzego z’umutekano za Koreya y’Epfo zatangaje ko iyo myanda yoherejwe na Koreya ya Ruguru bisanzwe bidacana uwaka, yari irimo n’inyandiko zituka Perezida Yoon Suk Yeol n’umugore we.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, yavuze ko bazihimura kuri Koreya y’Epfo ku bwo kuboherereza imyanda.

Ntabwo yasobanuye uko byakozwe ariko ibi bihugu bimaze hafi amezi atanu birebana nabi, kuva ubwo abaharanira uburenganzira bwa muntu bo muri Koreya y’Epfo boherezaga inyandiko zituka abo muri Koreya ya Ruguru bikababaza iyo Leta, na yo ikiyemeza kujya yohereza ibipirizo byuzuyemo imyanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa