skol

Urujijo ku mirambo irenga 100 Israel yashyikirije Gaza

Yanditswe: Saturday 18, Oct 2025

featured-image

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ibimenyetso bya gihanga bo muri Palestine bari gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye abantu 120 bapfuye baherutse kugarurwa na Israel muri Gaza bashyizweho nimero gusa.

Bamwe muri abo bantu bari bahambiriye mu maso, abandi bo bari bahambiriwe ibirenge, bafite n’ibikomere by’amasasu.

Mu masezerano yo guhagarika imirwano Israel na Hamas bagiranye mu cyumweru gishize, Israel yemeye ko izasubiza muri Gaza imibiri 360 y’abantu yise “ibyihebe byo muri Gaza.” Israel nta makuru yatangaje ajyanye n’abo bantu cyangwa uburyo bapfuyemo.

Ntibiramenyekana niba abo bantu 120 bagaruwe muri iki cyumweru barapfiriye mu maboko ya Israel, cyangwa niba barapfiriye muri Gaza mu gihe cy’intambara, cyangwa se niba barishwe bari muri Israel bitabiriye igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa