skol

Urujijo ku nkomoko y’ikimeze nk’igikoresho cy’ikivejuru cyanyuze mu isanzure rigaragiye Izuba

Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025

featured-image

Mu isanzure rigaragiye Izuba [système solaire], ku wa 1 Nyakanga 2025, ikoranabuhanga rya ATLAS rigizwe na telescope zitahura amabuye ashobora kugonga Isi, yabonye ikintu kitari gisanzwe, kigenda kidafite umurongo gikurikiza cyangwa ngo kigaragire imwe mu nyenyeri n’imibumbe iri ku Isi (orbit), cyiswe 3I/ATLAS.

Magingo aya, abashakashatsi ntibavuga rumwe ku nkomoko yacyo, aho bamwe bemeza ko ari kimwe mu bikorwa by’ibivejuru abandi bakavuga ko ari kimwe mu bisigazwa byabayeho nyuma y’iremwa ry’isanzure rigaragiye Izuba wagereranya n’ibinonko [comets].

Hari abashakashatsi barenga 200 bemeza ko 3I/ATLAS ari ‘comet’, mu gihe Umwarimu muri Harvard mu bijyanye n’Ubugenge, Avi Loeb, yemeza bidahagije kuyita gutyo, kuko 3I/ATLAS itagaragaza ibimenyetso bya ‘comet’ kandi inzira inyuramo itandukanye n’iyo izindi zikoresha iyo zizenguruka Izuba.

Loeb yakoze uburyo bwo gupima amahirwe y’uko ibigaragara mu isanzure byaba byararemwe n’ikintu runaka nk’ibivejuru cyangwa ari karemano nka ‘asteroid’ cyangwa ‘comet’.

Ubu buryo yise ‘Loeb Scale’ bwahaye 3I/ATLAS amanota atandatu ku 10, agaragaza ko ishobora kuba yarakozwe, itari ikintu karemano.

Yavuze ko bishoboka ko ari kimwe mu byakozwe n’ibivejuru, bikaba biri koherezwa mu merekezo y’Isi, avuga ko bishobora kuhagera hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo na 05 Ukuboza 2025.

Loeb yavuze ko amahanga agomba kwitegura mu buryo bwose mu gihe 3I/ATLAS yaba ari igikorwa cy’ibivejuru.

Hari abahanga barimo Chris Lintott wo muri Kaminuza ya Oxford bamaganye igitekerezo cye bavuga ko nta shingiro gifite, Loeb avuga ko imiterere y’iki kintu idakwiye kwirengagizwa, ahubwo gikwiye gusuzumwa byimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa