skol
fortebet

Urujijo ku rupfu rw’umuyobozi wapfiriye mu birori by’irahira rye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 31, May 2026

Urujijo ku rupfu rw'umuyobozi wapfiriye mu birori by'irahira rye

Sponsored Ad

skol

Polisi ikorera mu Karere ka Mukono muri Uganda yatangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rwa Kitata Henry, umuyobozi wapfiriye mu muhango wo kurahira nyuma yo kugwa igihumure aho ibirori byaberaga.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yari atuye mu mudugudu wa Namakwa, mu gace ka Katente muri Nakisunga, akaba yari aherutse gutorerwa kuba Umujyanama uhagarariye abaturage ku rwego rw’Akagari.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2026, mu muhango wo kurahiza abayobozi watangarijwe ku cyicaro cy’Umurenge wa Nakisunga.

Amakuru y’ibanze atangwa n’abakora iperereza agaragaza ko Kitata Henry yari amaze iminsi itatu yumva atameze neza, ndetse ngo yari ari gufata imiti. Inshuti ze n’abo bakoranaga bavuga ko ubuzima bwe bwakomeje kuzamba mbere y’umunsi w’irahira.

Mu gihe umuhango wari urimo kuba, ubuzima bwe bwahise bumera nabi mu buryo butunguranye, maze aragwa, ibintu byateye impungenge abari bitabiriye uwo muhango.

Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Herona kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse, ariko abaganga bahageze basanga yamaze kwitaba Imana.

Nyuma y’urupfu rwe, umurambo wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse rizafasha kumenya icyateye urupfu rwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, SP Racheal Kawala, yemeje aya makuru, anatangaza ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyateye uru rupfu rutunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa