skol

Urukiko rugiye kumva ugutakamba kwa Sarkozy, ushaka gukurwa muri gereza

Yanditswe: Monday 10, Nov 2025

featured-image

Urukiko rwo mu Mujyi wa Paris rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere rusuzuma ubusabe bwa Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, bwo gusohoka muri gereza by’agateganyo mu gihe ategereje umwanzuro mu bujurire.

Sarkozy, w’imyaka 70, yatangiye kurangiza igihano cy’imyaka itanu y’igifungo nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugirana amasezerano y’ibanga agamije gukusanya amafaranga y’amatora yavuye kuri nyakwigendera Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya.

Urukiko rw’i Paris rwatangaje ko icyo gihano cyashyizwe mu bikorwa ako kanya kubera “uburemere budasanzwe bw’icyaha,” nk’uko byavuzwe n’umucamanza Nathalie Gavarino.

Sarkozy yabaye umuperezida wa mbere w’u Bufaransa wa vuba ufunzwe nyuma yo gukatirwa ku wa 25 Nzeri. Yafunzwe ku wa 21 Ukwakira, ariko ahita atanga ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo mu gihe ategereje isuzuma ry’urubanza rwe.

Amategeko y’u Bufaransa asobanura ko gufungwa mbere mbere y’uko hafatwa umwanzuro mu bujurire bikwiye kuba ari ibintu bidasanzwe. Abacamanza bazareba niba hari impungenge z’uko Sarkozy ashobora guhunga, gushyira igitutu ku batangabuhamya, cyangwa kubangamira ubutabera.

Naramuka yemerewe gusohoka, ashobora kuva muri gereza ya La Santé iri i Paris mu masaha make, ariko akaguma gukurikiranirwa hafi. Ashobora no gutegekwa kwambara igikomo cy’ikoranabuhanga, gutanga amafaranga y’ingwate, cyangwa kujya yitaba inzego z’ubutabera kenshi.

Sarkozy, yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa