skol

Urukiko rwategetse Bolsonaro wayoboye Brésil kumara imyaka 27 muri gereza

Yanditswe: Wednesday 26, Nov 2025

featured-image

Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwategetse ko Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida w’iki gihugu, atangira kuranziza igifungo cy’imyaka 27 yakatiwe akazakimara muri gereza, kandi ko nta bundi bujurire bwemewe buzongera kwakirwa.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 25 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko Bolsonaro, w’imyaka 70, ahamijwe icyaha cyo gutegura umugambi wo guhagarika ubutegetsi bwa Perezida Luiz Inacio Lula da Silva, watsinze amatora yo mu 2022, ndetse harimo n’umugambi wo kumwica.

Urukiko Rukuru rwanze ubusabe bwo kumugabanyiriza ibihano, rwemeza ko ibyemezo byose byafashwe bikwiye.

Bolsonaro yari afungiwe iwe mu rugo, kugeza ubwo ku wa Gatandatu, yafashwe agerageza gukoresha icyuma yikuraho igikomo cy’ikoranabuhanga yambitswe.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga, Alexandre de Moraes, yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye by’uko Bolsonaro ashobora kuba yaragerageje guhunga muri gahunda yari yateguwe n’umuhungu we.

Umucamanza de Moraes yagaragaje impungenge ziri mu mubano wa hafi uri hagati ya Bolsonaro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahamya ko ashobora kuba yarashakaga guhungira muri Amerika.

Mu isomwa ry’urubanza ku Cyumweru mu murwa mukuru Brasilia, Bolsonaro yavuze ko bitewe n’uko bamuhinduriye imiti, iyo bamuhaye mishya yamuteye kubona ibintu bidahari, yongeraho ko nta mugambi yari afite wo guhunga cyangwa gukora ikindi cyaha.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’urukiko ku wa Gatandatu, Bolsonaro yatangaje ko icyuma yagikoresheje mu buryo bwo kwimara amatsiko.

Ubwo yambikwaga iki gikomo cy’ikoranabuhanga n’inzego z’ubutabera, abavoka be bari bamusabye ko yafungirwa mu rugo kubera ko yari afite uburwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa