Urukiko rwo mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cya Burundu kuri Barahira na Ngenzi
Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018
Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu ,urukiko rukuru rw’i Paris mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe Abanyarwanda babiri, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’amezi asaga abiri uru rukiko ruburanisha uru rubanza mu bujurire, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 rwatangaje ko Ngenzi na Barahira bahamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha bya jenoside.
Aba bombi bahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo bombi basimburanye ho kuyobora ku mwanya wa Burugumesitiri mu 1977 kugeza mu 1994.
Octavien Ngenzi w’imyaka 60 y’amavuko na Tito Barahira w’imyaka 67 baburanye bahakana ibyaha bashinjwa ariko Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 4 Nyakanga 2018, Ubushinjacyaha bwasabiye bombi igifungo cya burundu. Umushinjacyaha Frederic Bernardo yavuze ko Barahira yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi na we ubwe arica, ati “Ibiganza bye byuzuye amaraso.”
Kuri Ngenzi, Umushinjacyaha yavuze ko we atishe ariko yatumye abica babishyira mu bikorwa.
Yagize ati “We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko.”
Urubanza rw’aba abagabo rubaye urwa kabiri ruburanishijwe mu Bufaransa ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (FAR) wari ufite ipeti rya kapiteni, wakatiwe imyaka 25 mu 2016.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *