Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye ku wa Mbere uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwakira mu buryo bunyuranyije n’amategeko serivisi z’ubushakashatsi bw’ibitekerezo by’abaturage (opinion polls) zifite agaciro ka miliyoni 270 z’amawoni (hafi y’amadolari ya Amerika 179,800) ku buntu, azihabwa n’umuhuza wa politiki, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje
Urukiko Rukuru rwa Seoul (Seoul Central District Court) rwemeje ko Yoon yarenze ku mategeko agenga inkunga ya politiki, nyuma yo kwakira ibyiciro 14 by’ubushakashatsi bw’ibitekerezo by’abaturage ku buntu biturutse kuri uwo muhuza wa politiki, hanyuma akaza gukoresha ububasha bwe mu kugira uruhare mu itorwa cyangwa ishyirwaho ry’uwahoze ari umudepite kugira ngo amwishyure iyo neza, nk’uko umwanzuro w’urukiko ubivuga.
Yoon yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atigeze asaba ubwo bushakashatsi kandi ko nta kintu na kimwe yasezeranyije uwo muhuza ngo abe ari cyo amuhembera.
Uyu mwanzuro utandukanye n’indi myanzuro y’inkiko yari yarafashwe mbere ku birebana n’uwahoze ari Madamu wa Perezida, Kim Keon Hee, aho inkiko zari zemeje ko nta gihamya y’uko habayeho guhererekanya inyungu hagati y’impande zombi (quid pro quo) ku bijyanye n’izo serivisi z’ubushakashatsi.
Yoon w’imyaka 65 y’amavuko ari gukurikiranwa mu manza umunani. Ubu ari kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe muri Gashyantare nyuma y’uko urukiko rumuhamije kuba ari we wari uyoboye umugambi wo guteza imyigaragambyo yiswe iy’ubwigomeke, ifitanye isano n’itangazo rye ry’igihe gito ryo gushyiraho amategeko ya gisirikare (martial law) mu mwaka wa 2024. Izindi manza zirimo n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyafashwe mu cyumweru gishize cyemeje burundu igifungo cy’imyaka irindwi kubera kubangamira ubuyobozi mu kugerageza kumuta muri yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *