skol

Umubano ukomeje kuba mwiza hagati y’umuhungu wa Museveni na Perezida Kagame

Amakuru   Yanditswe na: SHEMA EMMANUEL 11 February 2022

Lt Gen Muhoozi ukomeje kugaragaza ubushake mu gutuma u Rwanda na Uganda byongera kunoza umubano,akomeje kwerekana ko ibihugu byombi ari abavandimwe kandi kuva na kera ariko byahoze.


Muri iyi minsi u Rwanda na Uganda bari muri gahunda yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe waratesekaye kubera ibibazo bitandukanye, impande zombi zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibyo bibazo nkuko Umukuru w’igihugu Perezida Kagame aherutse kubigarukaho.

Kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’ingabo za (UPDF) zirwanira ku butaka yagirira uruzinduko mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, ndetse akaza no kugirana ibiganiro n’Umukuru w’igihugu byanasize hari intambwe itewe ku mubano w’ibihugu byombi. Gen Muhoozi ufata Perezida Kagame nka Nyirarume, akomeje kumugaragaza nk’umuntu akunda kandi yubaha cyane.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter maze abuherekeresha ifoto y’umukuru w’igihugu yambaye impuzankano iranga Ingabo z’u Rwanda, Gen Muhoozi yagaragaje ko asanzwe yishimira cyane Perezida Kagame , ndetse ko atari ibya none kuko kuva na kera ariko byahoze.

Ati "Nk’umuyobozi w’ingabo Namushimye kuva S.3, 1990, Icyo gihe nari mfite imyaka 16. ubu Hashize imyaka 32, Ntekereza ko u Rwanda na Uganda byombi ari byiza mu gutanga amahoro."

Lt Gen Muhoozi aheruka i Kigali kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Gen Muhoozi ubwo uheruka i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame

Author : SHEMA EMMANUEL

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amatora :Uko byifashe mu Bufaransa ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza

Kuri uyu Wagatanu tariki ya 8 Mata 2022 niwo munsi wanyuma wo kwiyamamaza...
8 April 2022 0

Congo: Inyeshyamba zongeye kurasa undi musirikare wa MONUSCO

Amakuru aturuka muri Congo ,mu ngabo za MONUSCO aravuga ko undi musirikare...
6 April 2022 0

Bimwe mu bihungu by’u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u...

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yavuze ko ibihano barimo...
3 April 2022 0

DR Congo: Inyeshyamba za M23 zarekeye imirwano

Ingabo z’inyeshyamba za M23 zimaze iminsi mu mirwano n’ingabo za leta FARDC...
2 April 2022 0

Perezida wa Ukraine yirukanye abayobozi bakomeye bo munzego...

Umukuru w’ihugu cya Ukraine Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko yerukanye...
1 April 2022 0