skol

Urusengero rwaguye ruhitana abantu 30 muri Ethiopia

Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025

featured-image

Mu gihugu cya Ethiopia bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko abantu 30 bapfuye abandi barenga 200 bagakomereka, ubwo ibikoresho byifashishwaga mu bwubatsi byaguye ku rusengero rwa Arerti Mariam, ruherereye mu karere ka Minjar Sheknora, mu birometero 70 uvuye i Addis Ababa.

Iyi mpanuka yabaye ubwo abantu ibihumbi bari bateraniye mu muhango ngarukamwaka wo kwizihiza Mutagatifu Mariya, mu rwego rwa Kiliziya Ortodokisi ya Ethiopia.

Amakuru yemejwe n’umupolisi witwa Ahmed Gebeyehu, wavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari benshi bakiri munsi y’ibyuma by’ubwubatsi byabagwiriye. Abamaze kwemezwa ko bitabye Imana bafite imyaka iri hagati ya 25 na 80.

Abatangabuhamya bavuze ko ibyamaye byatunguranye kandi biteye ubwoba. Umwe mu bari aho yagize ati: “Igice kinini cy’urusengero cyaguye. Amajwi y’ibyuma n’ibiti byari bigize urwo rusenge yasakuje cyane, abantu bose barikanga batangira kwiruka bashaka kurokoka.”

Abakomeretse bikomeye boherejwe mu bitaro byo mu murwa mukuru Addis Ababa kugira ngo bavurwe byihuse, mu gihe abandi bakomeje guhabwa ubutabazi bw’ibanze hafi y’ahabereye impanuka.

Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri televiziyo y’igihugu EBC, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku miryango yabuze ababo, ishimangira ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gukumira impanuka nk’izi, cyane cyane mu mishinga y’ubwubatsi.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ikibazo gikomeye kiri muri Ethiopia cyo kudakurikiza neza amategeko agenga umutekano n’ubuzima mu bikorwa by’ubwubatsi, ibintu byakomeje gutera impungenge mu gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa