Uruzinduko Visi Perezida wa Amerika yagomba kugirira muri Kenya rwasubitswe
Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025
Uruzinduko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yagombaga kugirira muri Kenya, rwasubitswe.
Ni nyuma y’aho Perezida Donald Trump ategetse ko nta muyobozi wa Amerika wemerewe kwitabira inama ya G20 iteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo.
J.D. Vance yagomba kwitabira iyi nama izaba ku wa 22 no ku wa 23 Ugushyingo 2025, nyuma agasura Kenya. Ni uzinduko rwari kuba rubaye urwa mbere akoreye muri Afurika kuva Trump yatangira kuyobora muri Mutarama 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yemeje isubikwa ry’urwo rugendo, avuga ko byatewe n’amabwiriza ya Perezida Trump, ariko yizeza ko bitazagira ingaruka ku mubano hagati ya Amerika na Kenya.
Trump yatangaje ko Amerika itazitabira inama ya G20, kubera ibirego bivuga ko abazungu bakorerwa ubwicanyi muri Afurika y’Epfo.
Trump yavuze ko biteye agahinda kuba Afurika y’Epfo igiye kwakira inama ya G20 aho abayobozi b’ibihugu bikomeye bazaba bateraniye i Johannesburg, nyamara Pretoria igira uruhare mu kurenganya abazungu.
Ubutumwa Trump yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social bwagiraga buti: “Abazungu bari kwicwa, barabagwa ndetse ubutaka bwabo n’imitungo yabo bakabinyagwa mu buryo bunyuranye n’amategeko. Nta muyobozi uhagarariye Amerika uzitabira igihe cyose ibikorwa bitubahiriza uburenganzira bwa muntu bikomeje.”
Kenya ikomeje kwifuza kugirana amasezerano y’ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Mu 2024 uwahoze ari Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko Kenya ari umufatanyabikorwa ukomeye wa OTAN nubwo itabarizwamo, ibiyihesha umwihariko mu bufatanye na Amerika.
Ku rundi ruhande ariko mu mezi make ashize, bamwe mu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika banenze Kenya kubera uburyo iri gukomeza guteza imbere imibanire yayo n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Kuva Trump yasubira ku butegetsi nka Perezida wa 47 wa Amerika, Trump yakunze gushinja Leta y’Afurika y’Epfo kugirira nabi abahinzi b’abazungu. Kugeza ubu, yahaye ubuhungiro abantu 60 muri bo kandi ategeka abayobozi ba Amerika kongera uyu mubare.
Muri Gicurasi 2025 ubwo yakiraga Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Trump yerekanye amafoto yavugaga ko ari ay’abahinzi n’aborozi b’abazungu bishwe muri Afurika y’Epfo, abifata nk’ikimenyetso cya Jenoside ikorerwa abazungu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *