skol
fortebet

USA: Abantu 11 baterewe ibyuma mu iguriro

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Sunday 27, Jul 2025

USA: Abantu 11 baterewe ibyuma mu iguriro

Sponsored Ad

skol

Abantu 11 bari mu iguriro muri Leta ya Michigan batewe ibyuma barakomereka, ukekwaho iki cyaha ahita atabwa muri yombi.

Byabaye ku wa 26 Nyakanga 2025 mu iguriro rya Walmart. Abatewe ibyuma barimo abagabo batandatu n’abagore batanu.

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Grand Traverse, Michael Shea, yavuze ko amakuru bafite ari uko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi atari ibintu byateguwe kuko ubikekwaho yateraga icyuma umuntu ntacyo agendeyeho.

Ukekwaho iki cyaha ni umugabo w’imyaka 42 utuye muri Michigan kandi bigaragara ko nta muntu bakoranaga.

Ibitaro bya Munson Medical Center byanditse ku mbuga nkoranyambaga ko “abantu 11 kugeza ubu ni bo bari kwitabwaho.”

Shea yahamije ko batandatu muri aba bantu bari barembye cyane, na ho batatu byasabye ko babagwa kugira ngo bashobore kuvurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa