USA: Abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye bazajya bishyura ibihumbi 100$ buri mwaka
Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025
Perezida Amerika, Donald Trump yasinye iteka risaba abanyamahanga bahabwa visa kubera ubumenyi bwihariye cyangwa impano ko bazajya bishyura ibihumbi 100$ buri mwaka, bidakuyeho umuntu ashobora kutayihabwa nubwo yaba yarishyuye.
Ni visa izwi nka H-1B ihabwa abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye mu nzego z’ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi, ubucuruzi n’ibindi bisaba ubumenyi buhambaye. Umukoresha ni we uyisaba mu izina ry’umukozi.
Iteka Trump yasinye rigaragaza ko iyi gahunda yakoreshejwe nabi. Abayishyigikiye bavuga ko ituma Amerika ibona abakozi b’intoranywa bafite ubushobozi mu gihe abayinenga basanga ituma Abanyamerika batabona akazi keza.
Iri teka rizatangira kubahirizwa ku wa 21 Nzeri 2025, rireba ubusabe bw’abakozi bashya ariko abakoresha bazasabwa kwishyura ibihumbi 100$ ku bakozi babo bazaba barangije imyaka itandatu itangwa n’iyi visa.
Minisitiri w’Ubucuruzi wa Amerika, Howard Lutnick yagize ati “Ikigo kigomba gufata icyemezo…niba uyu muntu bikenewe ko yajya yishyurirwa ibihumbi 100$ buri mwaka, ahabwa Guverinoma cyangwa bagataha, akazi kagahabwa Abanyamerika.”
Kuva mu 2004, buri mwaka abantu basabirwa visa ya H-1B ni ibihumbi 85.
Ibigo byakira abakozi benshi binyuze muri iyi gahunda harimo Amazon, Tata, Microsoft, Meta, Apple na Google,
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *