USA: Hillary Clinton yasabye abagore bose gutora Kamala Harris. Ese amateka ntazisubiramo?
Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2024

Mu nama ikomeye yahuje abarwanashyaka b’ishyaka ry’Abademokrate, Hillary Clinton, yibukije abagore inzira ikomeye banyuzemo kugira ngo babone uburenganzira bwo gutora, abashishikariza gutora Kamala Harris bakereka Isi yose ko abagore bashoboye.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inama ikomeye y’ishyaka ry’Abademokarate yatangiye imirimo yayo mu mujyi wa gatatu mu bunini mu gihugu, Chicago, muri leta ya Illinois.
Ikoraniro ryafunguwe n’umuyobozi wa Komite yateguye iyi nama Minyon Moore. Hakurikiyeho umuyobozi wa Komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu, Jaime Harrison.
Izindi ntumwa zitabiriye iyi nama zikavuga ijambo harimo na Jill Biden, umugore wa Perezida Joe Biden hamwe na Hillary Clinton, wabaye kandida wa mbere na mbere mu mateka w’umugore wa rimwe mu mashyaka abiri akomeye, iry’Abademokarate ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu 2016, ariko ntiyatorwa.
Mu ijambo rye Hillary yashimiye cyane Perezida Biden n’urukundo rutagereranywa afitiye igihugu. Yibukije inzira ikomeye abagore banyuzemo kugirango babone uburenganzira bwo gutora, kugera aho abereye kandida mu 2016. Ati: “None turimo turandika andi mateka mashya.”
Yakomeje agira ati "Ejo hazaza ngaha turahageze. Nakwifuje ko mama wanjye na mama wa Kamala baba batureba ubu. Amateka yanjye n’amateka y’igihugu cyacu atwereka ko kujya imbere birashoboka ariko ntibyikora. Tugomba kubiharanira. Kandi tudacika intege na gato. Kamala afite ubushishozi n’ubunararibonye bwo kutuyobora mu nzira itujyana imbere.”
Si ubwa mbere Hillary Clinton yakwerekana ko ashyigikiye Kamala Harris kuko ubwo byamaraga gutangazwa ko ariwe wasimbuye Biden mu matora, yahise atangaza ko abyishimiye anahamagarira abanyamerika kumushyigikira ndetse avuga ko abona Kamala afite amahirwe yo kuba umugore wa mbere waba Perezida wa USA.
Ese amateka ntazisubiramo?
Ubwo Hillary Clinton yari ahanganye bikomeye na Donald Trump mu matora ya 2016, Trump yamushinje kuba yitwaza iturufu y’umugore ndetse ahamya ko iyo aza kuba umugabo atari kubona n’amajwi 5%. Icyo gihe Trump yatangaje ko kumutsinda byoroshye kubera iyi turufu ye ya nta kigenda kandi biraba.
Ubwo Trump yishimiraga intsinzi yo guhagararira Abarepubulikani yagize ati: “Ndatekereza ko iturufu yonyine afite ariiy’umugore. Nta kindi agenderaho. Ndababwiza ukuri, iyo Hillary Clinton aza kuba umugabo, ntekereza ko nta n’amajwi 5% yari kubona, Sibyo?"
Mu kumusubiza Hillary Clinton yagize ati: "Umunsi ushize Trump yanshinje ko nishingikirije iturufu y’umugore. Nta kibazo. Niba guharanira ubuzima bwiza bw’abagore, kwishyurwa mu kiruhuko ku mpamvu z’umuryango n’iringanizwa ry’imishahara ari ugukina iturufu y’umugore, mubinyitirire.”
Ubu amateka arasa n’arimo kwisubiramo aho Harris Kamala ahanganye na Donald Trump usa n’umenyereye cyangwa uzi umuvuno wo gutsina abakandida b’abagore dore ko kuri Harris ho avugako iturufu ye ari uko yiyita umwirabura.
Ese Trump arongera atsnde cyangwa amateka araza guhinduka? Wowe ubona ari nde uzatsinda?
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *