Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abayobozi barasaba abaturage ubufasha bwo kubona abajura bibye amagi 100.000, afite agaciro ka $ 40.000, yibwe mu modoka imwe muri Leta ya Pennsylvania.
Ibicurane by’inyoni byateje ibura ry’amagi muri Amerika, niyo mpamvu rero ibiciro biri hejuru muri iki gihe nkuko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Ku wa Gatatu, itariki 5 Gashyantare 2025, abapolisi bo muri Leta ya Pennsylvania bari barimo gushakisha ibimenyetso biganisha ku kumenya abajura bibye amagi 100.000 mu minsi ine ishize.
Icyorezo cy’ibicurane by’inyoni muri Amerika cyatumye aborozi bica amamiriyoni y’inkoko ku kwezi, bituma ibiciro by’amagi byikuba inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’igiciro cyayo mu mpeshyi ya 2023. Abayobozi bavuga ko ubujura bushobora kuba bufitanye isano n’igiciro gihanitse cy’amagi
Ku wa Gatatu, abapolisi bavuze ko bishingikirije abaturage baho kugirango bamenye neza ibyabaye. Abapolisi kandi barimo kugenzura amashusho yafashwe na za camera z’umutekano kugira ngo zibafashe kumenya abari inyuma y’ubu bujura budasanzwe.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu muri Pennsylvania, Megan Frazer ati: “Mu kazi kanjye, sinigeze numva bavuga ko amagi ibihumbi ijana yibwe. Ibi rwose ni umwihariko.”
Aya magi afite agaciro k’ibihumbi 40 by’Amadolari, polisi yavuze ko yibwe inyuma mu ikamyo y’ikigo Pete & Gerry’s Organics kiyakwirakwiza, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Antrim wo muri Pennsylvania.
Mu itangazo ryohererejwe ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika, Pete & Gerry’s Organics yavuze ko bari gukorana n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo bakemure iyi dosiye.
Muri Amerika, igiciro mpuzandengo ku iduzeni y’amagi cyageze ku madolari 4.15 mu mpera za 2024, bikubye kabiri igiciro cyo mu mpeshyi ya 2023.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *