skol

USA: Trump yateguje ibihano bikakaye kuri Hamas nitemera amasezerano yateguye

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko umutwe wa Hamas uzafatirwa ibihano bikomeye mu gihe wananirwa kwemera umushinga wa Trump wo kugarura amahoro muri Gaza, ugizwe n’ingingo 20.

Uyu mushinga ugamije guhagarika imirwano no guteka Hamas gufungura imbohe z’Abanya-Israel yafashe, ariko na Israel ikarekura z’abanya-Palestine zakatiwe igifungo cya burundu muri Israel.

Trump mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko umutwe wa Hamas ufite iminsi itatu cyangwa ine kugira ngo wemere uyu mushinga.

Yagize ati “Umutwe wa Hamas ugomba kwemera, ndetse igikenewe ni ugushyira umukono kuri uyu mushinga, gusa nibabyanga bizabagiraho ingaruka zikomeye.”

Trump yakomeje ashimangira ko azafasha Israel mu gihe umutwe wa Hamas wananiwe kwemera uyu mushinga.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyigikiye uyu mushinga wa Trump, avuga ko bazifatira umwanzuro mu gihe umutwe wa Hamas wakomeje kwihagararaho.

Umutwe wa Hamas watangaje ko mu gihe uyu mushinga wategurwaga, nta bwumvikane bwabayeho, akaba ari na yo mpamvu yatumye bakomeza guhakana, ndetse ko uhabanye n’amategeko y’Abanya-Palestine.

Ibihugu birimo Qatar na Misiri, bari mu bashyigikiye uyu mushinga, washyikirijwe umutwe wa Hamas ku wa 29 Nzeri 2025, abayobozi ba Hamas bavuga ko bagiye kuwigaho gusa kugeza ubu nta gisubizo batanze.

Trump yatangaje ko umutwe wa Hamas uzafatirwa ibihano bikakaye nutemera amasezerano yo guhagarika intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa