skol
fortebet

USA: Umudepite n’umugabo we bishwe barashwe, umusenateri arakomeretswa

Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri wa Leta ya Minesota Tim Walz yatangaje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko babiri bakomoka muri Leta ya Minnesota barashwe umudepite n’umugabo we barapfa, ahamya ko ari ubwicanyi bushingiye ku bitekerezo bya politike.

Sponsored Ad

Umudepite wishwe yitwa Melissa Hortman wari Uhagarariye Leta ye mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse umugabo we na we yarashwe arapfa.

Ku rundi ruhande, Senateri John Hoffman n’umugore we na bo barashwe inshuro nyinshi, ariko Walz yahamije ko bakitabwaho n’abaganga kandi bizeye ko barokoka ubu bwicanyi.

Umuyobozi wa Polisi murri Brooklyn Park, Chief Mark Bruley yavuze ko uwabarashe yari afite impuzankano isa n’iya polisi ndetse yari afite imodoka yayigize nk’iya polisi.

Abapolisi basanze uyu mugizi wa nabi mu rugo rwa Hoffman babanza gukozanyaho ariko birangira abacitse.

Perezida Donald Trump yavuze ko yamaze kumenya amakuru y’ubwo bwicanyi busa n’ubwibasiye abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ati “Umushinjacyaha Mukuru na FBI bari gukora iperereza kandi bazageza imbere y’ubutabera mu buryo buteganywa n’amategeko. Uru rugomo ntiruzihanganirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa