skol
fortebet

USA: Umugabo yatwitse abantu umunani

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yatwitse abantu umunani bari mu myigaragambyo y’abantu bifatanyije n’imfungwa zabanya-Isirael zafashwe n’umutwe wa Hamas.

Sponsored Ad

Umugabo wimyaka 45 witwa Muhamed Soliman yaketsweho gutera ibisasu biturika mu kivunge cy’abantu bigaragambya mu rwego rwo kwifatanya n’imfungwa zafashwe na Hamas.

BBC yanditse ko ahagana saa Saba z’amanywa uyu mugabo yari afite ibisasu mu maboko yombi atangira ku bitera mu bantu avuga ngo ‘mubohore Palestine’.

Muhamad soliman ni umunya-Misiri wageze muri Amerika afite ibyangombwa ariko mu 2022 visa ye irarangira.

Abakomerekejwe bari mu kigero cyimyaka 52 na 88 abagabo bane n’abagore bane bahise bajyanwa kwa muganga

Ikigo gishinzwe iperereza muri America (FBI) cyatangaje ko iki gitero gifatwa nk’icyaha gishingiye ku rwango ariko ari n’igikorwa cy’iterabwoba.

Imyigaragambyo yo kwifatanya n’imfungwa zafashwe na Hamas muri Leta ya Colorado iba buri cyumweru.

Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa