skol
fortebet

USA: Urukiko Rwahamije Trump Icyaha cyo Gufata ku Ngufu Umugore Witwa E. Jean Carroll

Yanditswe: Wednesday 10, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inteko y’abacamanza yahamije Donald Trump ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umwanditsi w’ikinyamakuru, mu iguriro riri i New York mu myaka ya 1990.
Gusa Trump ntabwo yahamwe no gufata ku ngufu E Jean Carroll mu gice gicururizwamo imyambaro y’imbere y’abagore cyo muri iryo guriro ryitwa Bergdorf Goodman.
Uru rukiko kandi rwahamije Trump icyaha cyo gusebanya nyuma yo kuvuga ko ibirego by’uwo mugore ari “uburiganya n’ikinyoma”.
Nibwo bwa mbere Trump ahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye (...)

Sponsored Ad

Inteko y’abacamanza yahamije Donald Trump ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umwanditsi w’ikinyamakuru, mu iguriro riri i New York mu myaka ya 1990.

Gusa Trump ntabwo yahamwe no gufata ku ngufu E Jean Carroll mu gice gicururizwamo imyambaro y’imbere y’abagore cyo muri iryo guriro ryitwa Bergdorf Goodman.

Uru rukiko kandi rwahamije Trump icyaha cyo gusebanya nyuma yo kuvuga ko ibirego by’uwo mugore ari “uburiganya n’ikinyoma”.

Nibwo bwa mbere Trump ahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iyi nteko y’abacamanza y’i Manhattan yategetse Trump kwishyura Carroll hafi miliyoni 5$ ( hafi miliyari 6 Frw) nk’indishyi z’akababaro.

Iyo nteko y’abacamanza batandatu b’abagabo n’abagore batatu yageze kuri uwo mwanzuro nyuma y’amasaha agera hafi kuri atatu irimo kuwigaho kuwa kabiri.

Nyuma y’uko utangajwe, Carroll yagize ati: “Uyu munsi, isi amaherezo imenye ukuri. Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanjye gusa ahubwo ni n’iy’undi mugore wese wababaye kuko ibyo avuga bitizewe.”

Umunyamategeko wa Trump yatangaje ko uyu wahoze ari perezida wa Amerika ateganya kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Kubera ko uru rubanza rwaciwe mu rukiko rutari mpanabyaha, ntabwo bizasabwa ko Trump yandikwa mu gitabo cy’abahamwe n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Trump – wahakanye ibirego bya Carroll – ntiyigeze yitabira uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri mu rukiko rw’i Manhattan.

Mu rukiko, Carroll w’imyaka 79, yamwenyuye ubwo abacamanza bavugaga indishyi z’akababaro agenewe n’urukiko.

Umunyamategeko wa Trump, witwa Joe Tacopina, yazunguje umutwe urubanza rurangiye, abwira Carroll ati: “Niwishyuke kandi amahirwe masa”.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Trump w’imyaka 76, yanditse ubutumwa mu nyuguti nkuru ku rubuga rwe nkoranyambaga rwitwa Trump Social, ati: “Uyu mugore ntabwo muzi na busa.

“Uyu mwanzuro w’urukiko ni igisebo – gukomeza kwibasira umuntu gukomeye kw’ibihe byose!”

Mu gihe aba bacamanza bahamije Trump ihohotera rishingiye ku gitsina no gusebya Carroll, basanze adahamwa no kumufata ku ngufu. Ibyo bari kubishobora iyo babona ibibemeza ko Trump yakoresheje imibonano mpuzabitsina Carroll batabyumvikanye.

Uru rubanza rwaranzwe no gucukumbura gukomeye kw’ibivugwa n’uruhande rwa Carroll n’urwa Trump.

Abunganira Carroll bazanye abatangabuhamya 11 bo gushimangira ibyo avuga ko Trump yamuhohoteye mu gice gicururizwamo imyambaro y’imbere y’abagore cyo muri ririya guriro mu 1995 cyangwa 1996.

Abo barimo abagore babiri nabo bavuga ko Trump yabahohoteye muri ubwo buryo mu myaka za mirongo ishize. Umugore umwe yabwiye urukiko ko Trump yamukorakoye bari mu ndege mu myaka ya 1970.

Undi mugore yavuze ko Trump yamusomye ku ngufu ubwo yarimo amuha ikiganiro ku nkuru yarimo yandika mu 2005.

Inshuti ebyiri z’igihe kirekire za Carroll zabwiye urukiko ko yazibwiye ibyo Trump yamukoreye bikimara kuba.

Ku rundi ruhande, Carroll yavuze adaca ku ruhande ibyamubayeho byose muri iryo guriro n’ihungabana byamuteye nyuma.

Yabwiye urukiko ati: “Ndi hano kuko Donald Trump yamfashe ku ngufu maze nabyandikaho, akabeshya akavuga ko ntabyabaye.”

Uruhande rwa Trump nta mutangabuhamya rwazanye ndetse we ubwe yagaragaye muri video yafashwe aho yahakanye icyaha cyo gufata ku ngufu.

Muri iyo video Trump agira ati: “Ni inkuru isebetse kandi ikojeje isoni kurusha izindi. Ni iyo bahimbye gusa.”

Itsinda ryuganira Trump ryavuze ko hari ibyerekana ko Trump “ubwe yishinja” mu majwi we yahakanye yafashwe mu 2005.

Muri ayo majwi, yasohotse bitateguwe mu 2016, Trump yumvikana avuga ko abagore bareka ibyamamare “bigakora icyo bishaka” kuri bo, harimo no kubafata ku bitsina.

Mu yandi mashusho yeretswe urukiko, Trump hari aho yitiranya Caroll n’uwahoze ari umugore we, Marla Maples, aho abunganira Caroll bavuga ko ibi bibusanya n’aho Trump yavuze ko Carroll “ntari mu rwego rw’abo nkunda”.

Umwunganizi wa Trump yavuze ko inkuru ya Carroll yuzuye gushidikanya, ndetse yayise “akazi gahimbano”.

Yibajije uburyo Carroll adashobora kuvuga itariki yahohoteweho, avuga ko byatumye Trump abura uko azana abamurengera.

Yagize ati: “Nta tariki, nta kwezi, nta mwaka ntiwabona igihamya ko utari uhari, ntiwabona abatangabuhamya. Icyo bashaka ni uko mumwanga gusa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa