skol
fortebet

USA: Uwaharaniye ko umunsi wo kwibohora kw’abacakara uba ikiruhuko mu gihugu yapfuye

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umudepite wari umaze igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sheila Jackson Lee wo muri Texas, wafashije kuyobora ingamba za leta zo kurinda abagore ihohoterwa rikorerwa mu ngo no guharanira ko umunsi uzwi nka Juneteenth wizihizwa ku wa 19 Kamena mu rwego rwo kwibuka kwibohora kw’abacakara muri Amerika Uba umunsi w’ikiruhuko mu gihugu, yapfuye. Yari afite imyaka 74.

Sponsored Ad

Lillie Conley, wari umuyobozi mukuru w’abakozi be yemeje ko Jackson Lee, wari urwaye kanseri y’urwagashya yapfiriye i Houston ku wa Gatanu akikijwe n’umuryango we.

Uyu mudemokarate yahagarariye akarere ke akomokamo ka Houston ndetse n’umujyi wa kane mu bunini mu gihugu kuva mu 1995 nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ivuga.

Yabanje kurwara kanseri y’ibere kandi atangaza ko yasanzwemo na kanseri y’urwagashya ku wa 2 Kamena. Icyo gihe Jackson Lee yagize ati: "Inzira iri imbere ntizoroha, ariko nizeye ko Imana izankomeza."

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Joe Biden yagize ati: "Lee yari" umuntu ukomeye muri politiki yacu. " “Buri gihe nta bwoba, yabwizaga ukuri ubutegetsi kandi akagaragaza imbaraga z’abaturage bo mu karere ke ka Houston mu cyubahiro n’ubuntu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa