skol

USA: Yasubije igitabo mu isomero nyuma y’imyaka 82

Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025

featured-image

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubije mu isomero igitabo cyari cyaratiwe na nyirakuru muri Nyakanga 1943, bivuze ko cyari kimaze imyaka 82 y’ubukererwe.

Icyo gitabo cyasubijwe mu isomero ryo muri Leta ya Texas kijyanywe n’umugore wavugaga ko nyirakuru yagitiye muri Nyakanga mu 1943 kandi ataba agishoboye kwishyura amande y’ubukererwe.

Uwo mugore avuga ko yabonye icyo gitabo ubwo yari ari gukunsanya ibintu bya se wari witabye Imana.

Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’isomero, yasobanuye ko bishoboka ko nyirakuru Maria del Socorro Aldrete Flores ashobora kuba ari we wari waragitiye muri icyo gihe.

Yasobanuye ko icyo gihe nyirakuru yakoraga muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mexique.

Mu ibaruwa ye, yakomeje ati “Reka twizere ko nta mande yo kwishyura kuko Nyogokuru ataba agishoboye kuyishyura.”

Mu myaka 1940 amande y’ubukererwe bwo gutirura igitabo, yari ama-cent atatu ku munsi. Kuri ubu, amafaranga yo kwishyura arenga 16000$, gusa iryo somero ryakuyeho amande ku gitabo cyakererewe gutirurwa guhera mu 2021.

Icyo gitabo kivugwa, ni kopi y’igitabo “Your Child, His Family and His Friends” cyanditswe n’umujyanama mu mibanire no mu muryango, Frances Bruce Strain, kandi ngo kiracyameze neza.

Bivugwa ko mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama iryo somero rya San Antonio Central Library rishobora kukigurisha hagamijwe ibikorwa by’ubugiraneza.

Icyo gitabo ntabwo ari cyo giciye agahigo ko kugarurwa mu isomero kimaze igihe kuko Isomero rya Kaminuza ya Cambridge mu 1956 ryagaruriwe igitabo cyatiwe mu 1668 bivuze ko cyari kimaze imyaka 288.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa