USAID yashinjwe uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Bangladesh
Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025
Mohibul Hasan Chowdhury, wahoze ari Minisitiri muri Bangladesh, yavuze ko imvururu zabaye mu 2024 zatumye Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina ava ku butegetsi, zatewe inkunga n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n’umuryango wa Hillary Clinton.
Chowdhury yavuze ko hari ibikorwa bimwe na bimwe by’imiryango itari iya Leta, cyane cyane iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagize uruhare mu guteza imyigaragambyo mu gihugu cyabo.
Ati: “Navuga nka USAID cyangwa International Republican Institute. Iyi miryango yamaze igihe ikora ibikorwa birwanya Guverinoma yacu kuva mu 2018.”
Chowdhury atangaje ibi nyuma y’igihe kirenga umwaka Sheikh Hasina akuwe ku butegetsi. Muri Kanama 2024, imyigaragambyo y’abanyeshuri basabaga impinduka mu itangwa ry’akazi muri Leta, yahindutse urugomo rwasakaye mu gihugu hose.
Guverinoma y’inzibacyuho y’agateganyo yatangaje ko iyo myigaragambo yiciwemo abantu barenga 700.
Hasina, wari umaze imyaka 15 ayoboye Bangladesh nk’umuyobozi w’Ishyaka rya Awami League, yahunze igihugu ubwo abigaragambya bateraga urugo rwe.
Muhammad Yunus, wegukanye igihembo cy’amahoro cya Nobel, yahise aba umuyobozi wa Guverinoma y’inzibacyuho ya Bangladesh.
Nk’uko Chowdhury abivuga, ibyo bikorwa by’imyigaragambyo ntibyatewe n’uburakari bw’abanyeshuri gusa, ahubwo byari bishyigikiwe n’ibihugu by’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati “Hari isano hagati y’umuryango wa Clinton n’ubutegetsi bwa Yunus kuva kera cyane. Byakorwaga rwihishwa, hari imiryango itari iya Leta yafashwaga mu ibanga. Intego yabo yari uguhindura ubutegetsi muri Bangladesh.”
Yakomeje anibaza aho inkunga zabarirwaga muri za miliyoni z’Amadolari za USAID zagiye. Ati: “Ayo mafaranga yagenewe ibikorwa byo guhindura ubutegetsi.”
Kuva Yunus yaba umuyobozi w’inzibacyuho, Bangladesh yatangiye guhindura imiyoborere, iva ku bushuti n’u Buhinde yongera kwihuza na Pakistan, mu rwego rwo kongera kubaka umubano wari warangiritse kuva mu 1971, ubwo Bangladesh yabonaga ubwigenge bwayo yigobotoye kuri Pakistan.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *