Uvira: Bane bapfuye, abandi benshi bakomerekera mu mirwano ya FARDC na Wazalendo
Yanditswe: Monday 24, Nov 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko abantu bane bapfiriye mu mirwano yagihanganishije n’abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo mu mujyi wa Uvira uri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abandi 14 barakomereka.
Ku wa 23 Ugushyingo 2025, ubwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) ryatangiraga ibiribwa mu kibuga cy’ishuri rya Munanira ryegereye Cathédrale ya Uvira, abitwaje intwaro bo muri Wazalendo bariteye, bagerageza kubitwara ku ngufu.
Abasirikare ba RDC bo mu mutwe witwa ’Panthères’ n’abo muri batayo ishinzwe gutabara aho rukomeye bamenyeshejwe iki kibazo, bajya gutabara ariko Wazalendo banga kubahiriza itegeko ryabo. Ni bwo hatangiye imirwano ikomeye yumvikanyemo imbunda nini n’intoya.
Iyi mirwano yatumye abafataga imfashanyo n’abakinaga umupira w’amaguru muri iki kibuga bahungira muri Kiliziya, basangamo abandi benshi bizihizaga umunsi mukuru w’urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika.
Umuvugizi w’ingabo za RDC ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Mbuyi Kalonji Reagan, yatangaje ko ituze ryagarutse muri Uvira, ariko ko hapfuye abantu bane barimo umusirikare wa Leta, Wazalendo babiri n’umusivili.
Lt Mbuyi yatangaje ko iyi mirwano yakomerekeyemo abantu 14 barimo abasirikare babiri ba Leta, abasivili icyenda na Wazalendo batatu. Abasirikare bari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare, abasivili bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Uvira.
Uyu musirikare yatangaje ko aba barwanyi atari Wazalendo ba nyabo, ahubwo ko bari gukoreshwa n’abo yise abanzi kugira ngo bateze urujijo mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, banahungabanye umutekano waho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *