Uwagerageje kwica Trump yakatiwe gufungwa burundu, ashaka kwiyicira mu rukiko
Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026
Ryan Routh wagerageje kwica Perezida Donald Trump mu 2024 ubwo yari ku kibuga cya Golf muri Florida yakatiwe n’inkiko za Amerika igifungo cya burundu.
Routh w’imyaka 59 yahamijwe icyaha cyo gushaka kwica Donald Trump wari umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Republicain, ubwo yari kuri Trump International Golf Club.
Umwe mu bashinzwe umutekano wa Trump wari aho yarabutswe umunwa w’imbunda mu gihuru ahita arasamo, bituma Ryan Routh yiruka bamufatira hafi aho.
Umwanzuro w’urubanza wasomwe n’umucamanza Aileen Cannon ugaragaza ko icyaha cya Routh “gikwiye nta kabuza igifungo cya burundu.”
Ati “Yateguye mu gihe cy’amezi menshi kwica umukandida uhabwa amahirwe yo kuba Perezida ndetse byerekana ko yari yiteguye kwica uwo ari we wese uri mu nzira, ndetse kuva icyo gihe ntiyigeze yicuza cyangwa ngo asabe imbabazi abo yahemukiye.”
Umunyamategeko Martin Ros, wunganira Routh mu mategeko yavuze ko biteguye kujuririra iki cyemezo.
Urukiko rukimara kumuhamya icyaha, Routh yashatse kwiyahura yishinze ikaramu mu ijosi ariko abashinzwe umutekano bahita batabara bamuvana mu rukiko.
Mu byasanzwe aho uyu mugabo yari yihishe harimo imbunda n’amasasu. Hari kandi urutonde rw’ahantu Trump yagombaga kujya n’ubutumwa yari yarandikiye inshuti ze bigaragaza ko ari igikorwa cy’ubwicanyi yari yateguye.
Routh washatse kwica Trump mu 2024 yakatiwe gufungwa burundu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *