Urukiko rwa Seoul rwakatiye uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano no kohereza indege zitagira abapilote (drone) muri Koreya ya Ruguru no kugerageza gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare.
Iki cyemezo cyasomwe ku wa 12 Kamena 2026, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko mu Ukwakira 2024 hari ibikorwa byo kohereza drone mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang, hagamijwe kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no gutegura impamvu yari kuzifashishwa mu gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare.
Abacamanza bavuze ko Yoon yakoresheje ububasha yari afite mu nyungu ze bwite, aho yashinjwe gushaka kubyaza umusaruro amakimbirane n’umuturanyi wa Koreya y’Epfo kugira ngo ashyireho ubutegetsi bwa gisirikare.
Yoon Suk Yeol yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ibikorwa bya drone byari igisubizo ku bikorwa byo gushotora byakorwaga na Koreya ya Ruguru, aho yoherezaga imipira minini irimo imyanda yambukaga umupaka. Abunganira inyungu ze batangaje ko bazakomeza kujuririra imyanzuro y’urukiko.
Iki gihano kije gikurikira ikindi yari yarakatiwe muri Gashyantare 2026, aho urukiko rwari rwamuhamije uruhare mu kugerageza guhirika gahunda ya demokarasi binyuze mu itangazwa ry’amategeko ya gisirikare ryabaye muri Ukuboza 2024. Icyo gihe yari yakatiwe igifungo cya burundu, na cyo kikaba kikiri mu rwego rw’ubujurire.
Mu gihe yari akiri ku butegetsi, Yoon yatunguye igihugu ubwo yatangazaga ko hashyizweho amategeko ya gisirikare. Icyakora, icyo cyemezo nticyamaze igihe kinini kuko Inteko Ishinga Amategeko yahise igitera utwatsi, abaturage na bo bagatangira imyigaragambyo yamaganye icyo gikorwa.
Nyuma y’amezi menshi y’igitutu cya politiki n’imyigaragambyo, Yoon yaje kweguzwa ku mwanya wa Perezida, naho mu matora yakurikiyeho abaturage bagirira icyizere Lee Jae Myung, watowe kugira ngo ayobore igihugu.
Iki kibazo cyongeye kwibutsa amateka ya Koreya y’Epfo, igihugu cyakunze guhura n’ibihe by’ubutegetsi bwa gisirikare mu myaka yashize. Ni yo mpamvu abaturage bacyo bakunze kwitwara vuba igihe habonetse ibimenyetso bishobora guhungabanya demokarasi n’imiyoborere ishingiye ku bushake bwa rubanda.
Koreya y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Aziya no ku rwego mpuzamahanga, ikaba izwi cyane mu ikoranabuhanga, inganda n’iterambere ryihuse ryatumye iba umwe mu banyamuryango ba Group of Twenty.
Perezida yohereje abasirikare guhangana n’abigaragambya, gusa ntacyo byatanze


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *