Uwahoze ari umusirikare yapfuye ari gutabara ikipe y’abana 12 bananiwe kuva mu buvumo bwo muri Thailand
Yanditswe: Friday 06, Jul 2018
Uwahoze ari umusirikare wo mu mazi wari uzi koga yibira mu mazi muri Thailand witwa Saman Gunan w’imyaka 38 yapfuye ari kugerageza kurokora ikipe y’umupira w’amaguru y’abantu 12 yananiwe kuva mu buvumo bwo muri Thailand.
Uyu musirikare yabuze umwuka wa Oxygene bimuviramo urupfu, ubwo yageragezaga kurokora aba bana n’umutoza bagera kuri 12, bagiye kumara ibyumweru 2 muri ubu buvumo burimo amazi menshi yatumye babura uko bajya hanze.
Uyu mugabo wahoze ari umusirikare (uri mu kaziga)yatanze ubuzima bwe ku bwa benshi
Uyu Gunam yataye ubwenge ubwo yari muri ubu buvumo bwa Tham Luang cave complex yihuta amaze gushyira ama tank arimo umwukamu nsi y’amazi kugira ngo abagomba gutabara aba bana bayifashishe,agerageje kugaruka ava munsi y’amazi ntibyamukundira arapfa.
Aba bana bafite imyaka hagati ya 11 na 16 bari kumwe n’umutoza wabo w’imyaka 25 bagiye kumara ibyumweru 2 muri ubu buvumo aho ibihugu bitandukanye biri gukora ibishoboka byose ngo bibavanemo ariko ingufu ziragenda ziba nkeya.
Mu cyumba cyumutse aba bana barimo hatangiye kubura umwuka wa Oxygen abantu bahumeka kuko ugeze kuri 15 % kandi umuntu akenera 21% bikomeje gutera ubwoba ababyeyi babo n’isi yose nubwo igisirikare cya Thailand kiri kubagezaho ibyo kurya n’ibindi bakeneye.
Aba bana baheze mu buvumo bahangayikishije benshi
Abantu bagera ku gihumbi barimo abasirikare,abahanga mu koga n’abakorerabushake barimo gushaka uburyo bwatuma aba bana basohoka hanze cyane ko ubu buvumo butaboroheye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *