skol
fortebet

Uwahoze ayobora Google yagaragaje impungenge ko AI ishobora gukoreshwa mu iterabwoba

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Google afite impungenge ko ubwenge bw’ubukorano cyangwa Artificial Intelligence bushobora gukoreshwa n’iterabwoba cyangwa “ibihugu bitubahiriza amategeko” mu “kugirira nabi inzirakarengane.”

Sponsored Ad

Eric Schmidt yabwiye BBC ati: “Ubwoba nyabwo mfite ntabwo ari bwo abantu benshi bavuga kuri AI – Ndavuga ibyago bikabije.”

Umuhanga n’umuherwe mu by’ikoranabuhanga, wari ufite imyanya ikomeye muri Google kuva 2001 kugeza 2017, yatangarije BBC ko “Koreya ya Ruguru, cyangwa Irani, ndetse n’u Burusiya” bishobora gukoresha nabi iri koranabuhanga mu gukora intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa ‘biological weapons’.

Yasabye ko leta yagenzura ibigo by’ikoranabuhanga byigenga biteza imbere imikoreshereze ya AI, ariko akomeza avuga ko kugenzura birenze urugero bishobora guhagarika guhanga udushya.

Schmidt yemeranya na Amerika ku bijyanye no kugenzura utwuma twa microchips twifashishwa mu gukoresha sisitemu za AI ziteye imbere.

Mbere yo kuva ku butegetsi, Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yabujije kohereza utu twuma mu bihugu byose uretse 18, mu rwego rwo kudindiza iterambere ry’abanzi mu bushakashatsi bwa AI.

Icyemezo gishobora gukomeza gusubirwamo na Donald Trump.

Schmidt ati: “Tekereza kuri Koreya ya Ruguru, cyangwa Irani, ndetse n’u Burusiya bifite intego mbi.”

Yatangarije umunyamakuru Amol Rajan ati: “Iri koranabuhanga ririhuta cyane kuri bo ku buryo bashobora kurikoresha nabi kandi bakangiza.”

Yongeyeho ko sisitemu ya AI, mu biganza bitari byiza, ishobora gukoreshwa mu guteza imbere intwaro zo gukoresha “igitero kibi cya ‘biological’ kivuye ku muntu mubi.”

Ati: “Buri gihe mpangayikishwa n’ibihe bya ‘Osama Bin Laden’, aho ufite umuntu mubi rwose ufata ibintu bimwe na bimwe by’ubuzima bwacu bwa none akabikoresha mu kugirira nabi inzirakarengane”.

Bin Laden yateguye ibitero byo ku itariki ya 9/11/2001, aho abaterabwoba ba al-Qaeda bashimuse indege bazikoresha bica abantu ibihumbi ku butaka bwa Amerika.

Schmidt yatanze igitekerezo cyo gushyira mu gaciro hagati y’ubugenzuzi bwa leta ku iterambere rya AI no kugenzura birenze urugero.

Schmidt ati: “Ukuri ni uko AI n’ejo hazaza ahanini bigiye kubakwa n’ibigo byigenga.”

“Ni ngombwa rwose ko leta zumva ibyo dukora kandi zikadukurikirana.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo tuvuze ko dukwiye gushobora gukora ibi bintu tutabigenzuye , twibwira ko bigomba kugira amategeko abigenga..”

Ibi Schimidt yabivugiye i Paris, aho inama y’ibikorwa bya AI yarangiriye Amerika n’u Bwongereza byanze gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa