skol
fortebet

Uwari ukuriye abaganga ba Papa Francis Yasobanuye ibyaranze amasaha ye ya nyuma

Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sergio Alfieri, ukuriye ishami rishinzwe abaganga babaga indwara zo mu nda mu bitaro bya Gemelli, ibyo Papa Francis yarwariyemo igihe, wari umuhuzabikorwa w’abaganga be anashinzwe kwita ku bibazo byose by’ubuzima bwe bikeneye ko abagwa, yagarutse ku masaha ye ya nyuma no ku mubano we.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Corriere della Sera yavuze uburyo yageze kuri Papa Francis, isaha imwe mbere y’uko yitaba Imana, ndetse ko hafashwe umwanzuro wo kutamujyana mu bitaro kuko n’ubundi yari bupfire mu nzira.

Bimwe mu bigize icyo kiganiro, ni ibi bikurikira:

Bwa nyuma wamubonye ni ryari?

Ku wa Gatandatu nyuma y’ifunguro rya Saa Sita, umunsi ubanziriza Pasika. Kandi nabonaga ameze neza, ndetse yarabimbwiye. Twaraganiriye gato. Ati “Ndumva meze neza, natangiye kongera gukora” kandi nanjye narabibonye. Nari mbizi ko umunsi ukurikiyeho azajya muri Urbi et Orbi, hanyuma duhana gahunda yindi yo ku wa Mbere.

Yari yarandikiwe iminsi 60 yo kuruhuka no kwitabwaho. Ese ntimwamugiriye inama yo gukomeza kubikurikiza?

Oya, kuko byari bikwiye gutyo. Ni Papa. Gusubira mu mirimo byari igice cy’ubuvuzi kandi ntiyigeze yishyira mu kaga. Bisa nk’aho yari ageze ku musozo, yafashe icyemezo cyo gukora byose yari asigaje gukora.

Nk’uko byagenze ku cyumweru, igihe yemeye igitekerezo cy’umuganga we bwite, Massimiliano Strappetti, cyo kugenda mu kibuga hagati y’abantu. Cyangwa se nk’ibyo yakoze iminsi icumi ishize.

Habaye iki muri iyo minsi?

Yansabye gutegura inama n’abantu bose bamuvuriye ku bitaro bya Gemelli. Namubwiye ko ari abantu 70, ko byaba byiza tubikoze nyuma ya Pasika, igihe azaba arangije kuruhuka.

Igisubizo cye nta rujijo rwarimo: ‘Nzahura na bo ku wa Gatatu.’ Uyu munsi mbona ko yumvaga ko hari ibintu byinshi agomba kurangiza mbere yo gupfa.

Wamenyeshejwe ryari iby’urupfu rwe?

Ku wa Mbere ahagana Saa 5:30, Strappetti yarampamagaye ati “Nyirubutungane ararembye, tugomba gusubira mu bitaro bya Gemelli”.

Nahise menyesha abandi bose, hanyuma hashize iminota 20 nageze Santa Marta, ariko byari bigoranye gutekereza ko akeneye kujyanwa kwa muganga.

Ninjiye mu cyumba cye, nsanga amaso ye afunguye. Nabonye ko adafite ikibazo cyo guhumeka, ngerageza kumuhamagara ariko ntiyasubiza.

Ntiyabashije no kwikanga nubwo ikintu cyari kuba kibabaza umubiri we. Ako kanya nahise mbona ko nta kindi gisigaye gukorwa. Yari yageze muri coma.

Ese no kumujyana kwa muganga byari kuba iby’ubusa?

Byarashobokaga ko yari bupfire mu nzira. Kandi narabisobanuye ko ntacyo byari kuba bimaze kumujyana mu bitaro. Strappetti yari abizi ko Papa yashakaga gupfira iwe mu rugo; igihe twari ku bitaro bya Gemelli, yabivugaga kenshi.

Yapfuye hashize akanya gake. Nari mpari hamwe na Massimiliano, Andrea, abandi baforomo n’abajyanama be; hanyuma abandi barahagera, Cardinal Parolin adusaba gusenga, dusengera hamwe isengesho rya Rozari. Icyo gitondo namusezeyeho bwa nyuma.

Yaguhisemo ryari nk’umuganga we?

Ubwa mbere nahuye na we hari mu 2018, byari ibihe bidasanzwe. Nari umuganga w’inzobere mu kubaga nkorana na Vatican, hanyuma antumira mu gitambo cya misa muri Santa Marta…hanyuma misa ihumuje asohoka asuhuza buri wese.

Nyuma y’imyaka ibiri atangira kugira uburibwe mu nda. Yakoresheje ibizamini, yumva inama z’abaganga batandukanye. Yari afite indwara ikomeye yamufashe mu rura runini.

Umunsi umwe, Strappetti yazanye ibipimo bye. Birashoboka ko Papa yari azi ko mfite uburambe bukomeye mu kubaga indwara zo mu mara mu Butaliyani, ni uko ahitamo ko ari njye umubaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa