skol
fortebet

Uwari umaze amezi atatu ari umujyanama wa Trump mu by’umutekano agiye gusimbuzwa

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gukura Mike Waltz ku mwanya w’umujyanama we mu by’umutekano nyuma y’amezi atatu amuhaye izi nshingano

Sponsored Ad

Waltz wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yabaye umujyanama mu by’umutekano kuva tariki ya 20 Mutarama 2025 ubwo Trump yatangiraga manda ya kabiri.

Yatangiye kujya ku gitutu ubwo yibeshyaga muri Mata, agashyira umunyamakuru mu itsinda ry’abayobozi ba Amerika ryo ku rubuga rwa Signal, bashyiragamo amakuru y’ibitero byategurirwaga umutwe w’iterabwoba w’Aba-Houthi muri Yemen.

Trump ku wa 1 Gicurasi yatangaje ko Waltz agiye kuba Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, amushimira imirimo yakoreye igihugu kuva ubwo yari umusirikare mu ngabo zidasanzwe.

Ati “Nishimiye gutangaza ko nzagira Mike Waltz Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye. Kuva mu gihe yari umusirikare ku rugamba, mu Nteko n’igihe yari umujyanama wanjye mu by’umutekano, yakoranye umwete kugira ngo ashyire imbere inyungu z’igihugu.”

Trump yasobanuye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ari we ugiye kuba umujyanama w’agateganyo mu by’umutekano, kandi ko azabangikanya inshingano zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa