Uwari umugabo w’umugore wa Joe Biden akurikiranyweho kwica umugore we
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Bill Stevenson wahoze ari umugabo wa Jill Biden mbere y’uko ashakana na Joe Biden wayoboye Amerika, akurikiranyweho kwica umugore we.
Umugore wa Bill Stevenson witwaga Linda Stevenson yasanzwe mu rugo rwe ruherereye i Delaware ku wa 28 Ukuboza 2025, nyuma y’uko yari yagiranye intonganya n’umugabo we.
Ku wa 2 Gashyantare 2026, Bill Stevenson yatawe muri yombi na polisi yo mu gace ka New Castle, ndetse agezwa imbere y’urukiko, nyuma y’uko bigaragaye ko ashobora kuba afite uruhare mu rupfu rw’umugore we.
Kugeza ubu uyu mugabo ugifunze ashobora kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, mu gihe cyose yaba atanze ingwate y’ibihumbi 500$.
Bill Stevenson na Jill Biden basezeranye nk’umugabo n’umugore mu 1970, ariko batandukana mu 1975. Nyuma uyu mugore yashakanye na Joe Biden waje no kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 46, nyuma yo gutorwa mu 2021.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *