skol
fortebet

Uwari wagizwe Umugaba w’Ingabo za Iran yishwe

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Israel zatangaje ko zishe Ali Shadmani, uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.

Sponsored Ad

Uyu mugabo nta minsi itatu yari amaze kuri izi nshingano nyuma y’uko uwari uwuriho, Gholamali Rashid, yishwe mu bitero by’Ingabo za Israel byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Israel yamusobanuye nk’umwe mu basirikare bakuru muri Iran, ndetse ko “ari we wari hafi cyane” y’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Iran nta kintu iratangaza kuri uru rupfu.

Ali Shadmani yari yagizwe Umuyobozi wa Islamic Revolutionary Guard Corps. Ni umutwe w’igisirikare mu Ngabo za Iran ushinzwe ibikorwa byose bya gisirikare yaba ibikorerwa imbere mu gihugu, ibitero byo hanze n’umubano w’igisirikare n’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa