skol
fortebet

Uwiba ahetse... Jose Chameleone mu gahinda kubera umuhungu we usigaye unywa urumogi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 03, Jul 2026

Uwiba ahetse... Jose Chameleone mu gahinda kubera umuhungu we usigaye unywa urumogi

Sponsored Ad

skol

Jose Chameleone, yatangaje ko ashobora kuba ari we watumye umuhungu we Abba Marcus atangira kunywa urumogi, ariko ashimangira ko ubu yamaze kubireka kandi ko yifuza ko umuhungu we na we yahindura iyo myitwarire.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na NBS TV yo muri Uganda nyuma y’uko Abba Marcus anenzwe n’abatari bake kubera amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza anywa urumogi mu gihe yarimo yamamaza ibikorwa bye bya muzika.

Chameleone yavuze ko adashyigikiye ibyo umuhungu we akora kandi ko yamugiriye inama yo kubireka.

Yagize ati "Nabonye abantu bavuga kuri Abba ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo mwakumva ko nanjye mpora mbimubuza. Mubwira ko ibyo akora atari byo kandi sinabyemera."

Yakomeje avuga ko bishoboka ko iyo ngeso yaba yarayigiye kuri we, kuko na we yigeze kubikoresha mbere yo gufata icyemezo cyo kubireka.

Ati "Niba yarabyigiye kuri njye, ubu narabiretse. Sinkinywa itabi kandi nanaretse na zimwe mu nzoga zikomeye. Rimwe na rimwe nywa byeri gusa kuko nkiri umuntu."

Uyu muhanzi yavuze ko adashobora gucira urubanza umuhungu we ashingiye ku makosa make yakoze, kuko yemera ko urubyiruko rukunze kunyura mu bihe bitandukanye mu rugendo rwo gukura.

Abba Marcus w’imyaka 20 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kubakira izina rye mu muziki mu minsi ishize amashusho ye anywa urumogi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kwibaza ku mibereho ye kugeza ku ndero yaba yarakomoye kuri se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa