Venezuela: Urubuga rwa X rwari rwarahagaritswe na Maduro rwongeye gukora
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Kuva ku wa 14 Mutarama 2026, urubuga nkoranyambaga rwa X rwongeye gukoreshwa muri Venezuela, nyuma y’umwaka urenga ruhagaritswe ku itegeko rya Nicolás Maduro, wahoze ayobora iki gihugu, kuri ubu ufungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kongera gukoresha X muri Venezuela byagaragaye ubwo Perezida w’agateganyo Delcy Rodríguez, yahinduraga umwirondoro we kuri konti ye ya X agasiba ko ari Visi Perezida, akandikaho ko ari Perezida w’agateganyo.
France 24 yanditse ko Perezida Delcy Rodríguez yahise ashyiraho n’ubutumwa bwe bwa mbere kuva yarahirira kuyobora Venezuela, asaba Abanya-Venezuela gukomeza kunga ubumwe ndetse abizeza iterambere rishingiye ku mutungo kamere w’icyo gihugu.
Yanditse ati “Uyu mwaka, intego yacu nyamukuru ni uko umutungo uva muri peteroli na gazi byacu ukoreshwa mu gufasha abaturage bacu, binyuze mu guteza imbere ubuvuzi n’ibijyanye n’imiti, kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo. Nidukomeza kunga ubumwe nk’igihugu no kwizerana muri twe, tuzakomeza gutera imbere turi hamwe.”
Gufunga X muri Venezuela byabaye mu 2024 bitewe n’uko hanyuragaho amakuru anyuranye ku ntsinzi ya Maduro mu matora ya Perezida itaravuzweho rumwe, bamwe bamushinja uburiganya no kwiba amajwi.
Abatavuga rumwe na Maduro n’amahanga menshi bagaragaje ko habayemo amanyanga, bituma muri Kanama uwo mwaka ahagarika gukoresha X muri Venezuela.
Mbere yo gufungwa kwayo, X yari imwe mu mbuga nkoranyambaga Abanya-Venezuela bifashishaga cyane, ariko ihagarikwa ryayo ryatumye abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ibigo bya Leta n’abandi bareka gutambutsa amakuru kuri uru rubuga.
Nyuma yo gusubizaho urwo rubuga muri Venezuela, kuri konti ya X ya Maduro hahise hashyirwaho ubutumwa bugizwe n’ifoto ye n’umugore we yanditseho ngo “dushaka ko ugaruka”, gusa ntibizwi neza uri gukoresha iyo konti.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *