skol

Venezuela yavuye ku izima, yemerera abikorera gucukura peteroli

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Perezida w’Inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodriguez, yatangaje ko yasinye umushinga w’itegeko ryemerera ibigo byigenga kwinjira mu bucukuzi bwa peteroli, aho gukorwa na leta gusa.

Uyu mushinga w’itegeko yawushyizeho umukono ku wa 29 Mutarama 2026, aho waje usimbura itegeko ryari risanzwe muri iki gihugu ryagiyeho mu myaka 20 ishize, ribuza ibigo byigenga cyane cyane ibikomoka mu mahanga gukora ubucukuzi bwa peteroli muri Venezuela.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Venezuela batangaje ko impamvu batoye uyu mushinga w’itegeko ari ukubera ko bizafasha ibigo byigenga bicuruza ibikomoka kuri peteroli byo muri iki gihugu n’ibyo mu mahanga.

Ubwo uyu mushinga w’itegeko wemezwaga muri Venezuela, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise itangira kugabanya ibihano yari yarafitiye iki gihugu bikibuza gucuruza peteroli hanze yacyo.

Mu mpera za 2025 nibwo Ibiro bya Perezida wa Amerika byategetse igisirikare cy’iki gihugu gufunga inzira inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bijya cyangwa biva muri Venezuela mu gihe cy’amezi abiri.

Gusa binyuze muri uyu mushinga w’itegeko watowe, ibigo by’Abanyamerika bicuruza ibikomoka kuri peteroli bizahita byemererwa gukorera muri Venezuela.

Ibi kandi byaje nyuma ya gahunda Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yaherukaga gutangaza yo gukomeza imikoranire hagati y’ibi bihugu byombi ndetse no kuzamura ubucuruzi bw’ibimoka kuri peteroli.

Gusa ibihugu birimo u Bushinwa, u Burusiya, Iran, Koreya ya Ruguru ntabwo byemerewe gukorera muri iki gihugu ku bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Perezida w’Inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodriguez, yavuze ko impamvu bahisemo gushyiraho iri tegeko ryemerera ibigo byigenga kwigarurira ubucuruzi bwa peteroli ari ukugira ngo iki gihugu gikomeze kubaka ejo hazaza heza hacyo.

Ati “Ubu turi kuvuga ahazaza kandi turi kuvuga ahazaza h’igihugu cyacu tuzaha abana bacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa