skol
fortebet

Visi Perezida wa Amerika agiye kuganira na Iran yongeye gufunga umuhora wa Hormuz

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 21, Jun 2026

Visi Perezida wa Amerika agiye kuganira na Iran yongeye gufunga umuhora wa Hormuz

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance yageze mu Busuwisi mu biganiro by’amahoro bigomba kumuhuza n’intumwa za Iran.

Ibi biganiro birabera mu gace ka Obbürgen muri hoteli ya Bürgenstock Resort. Iran ihagarariwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi ndetse n’Umuvugizi w’iyi minisiteri, Esmaeil Baghaei.

Uruzinduko rwa JD Vance ruje nyuma y’amasaha make Iran itangaje ko yongeye gufunga umuhora wa Hormuz kubera ibitero Israel yagabye kuri Iran ku wa 20 Kamena 2026. Ibi bitero Iran ibifata nko kurenga ku mahame yashyizweho umukono.

Ubwo yari mu nama ya G7 mu Bufaransa, Trump yashyize umukono ku mahame akubiyemo ingingo 14 zizagenderwaho mu gihe cy’iminsi 60, nyuma y’aho hakazasinywa amasezerano y’amahoro mu buryo budasubirwaho.

Muri ibi biganiro hazaganirwa mu buryo bwimbitse kuri izi ngingo 14 zirimo ibijyanye no guhagarika ibitero ahantu hose, kutivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu, gufungura Umuhora wa Hormuz, gufungura ibyambu bya Iran, guhagarika gahunda ya Iran yo gutunga intwaro kirimbuzi n’ibindi.

Urugendo rwa JD Vance mu Busuwisi rugamije gutangiza ibyo biganiro by’amahoro bizaba mu gihe cy’amezi abiri. Ni ibiganiro byagombaga gutangira ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026, ariko bihagarikwa n’uko Visi Perezida Vance yasubitse urugendo rwe ku munota wa nyuma.

Gusubika urugendo kwa JD Vance, White House yatangaje ko byatewe n’uko hari ibyari bitaratungana kandi ari ingenzi mu biganiro.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan nk’umuhuza, Shehbaz Sharif nawe yageze mu Busuwisi kuri iki Cyumweru.

Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’umunsi umwe umwuka mubi wongeye kuzamuka biturutse ku bitero Ingabo za Israel zagabye ku mutwe wa Hezbollah muri Liban. Byatumye Iran yongera gufunga umuhora wa Hormuz.

Intumwa za Iran zavuze ko nta musaruro ibi biganiro bizatanga mu gihe Israel itarahagarika ibi bitero kuko nabyo ari ingingo irebwa n’amahame impande zombi zashyizeho umukono.

Byitezwe ko ingingo iherwaho ari ijyanye na Liban, hakemezwa ko Israel ikwiriye guhagarika ibitero kuko irebwa n’ibyo impande Amerika na Iran byemeranyijeho.

Mbere yo guhagaruka, Visi Perezida JD Vance yavuze ko mu byo ashyize imbere muri ibi biganiro ari uko Iran ihagarika umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi no gukumira ibitero bya Israel muri Liban.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa