Wa mukerarugendo w’Umunyamerika n’umushoferi we bashimutiwe muri Uganda babohojwe
Yanditswe: Monday 08, Apr 2019
Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zatangaje ko zamaze kubohoza mukerarugendo Kimberly Sue Endicott ukomoka muri US, w’imyaka 56, hamwe n’umushoferi we, Jean-Paul Mirenge, bashimutiwe muri pariki yitiriwe Queen Elizabeth kuwa kabiri w’icyumweru gishize.
Uyu mugore w’umukerarugendo Kimberly n’umukozi w’ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Uganda wari umutwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Van,bashimutiwe muri iyi pariki iri hafi y’umupaka wa Uganda na Republika iharanira demokarasi ya Congo.
Aba ba rushimusi bakimara gushimuta aba bantu bombi,bandikiye Leta ya Uganda bifashishije telefoni z’aba bantu bashimuse, ko bifuza akayabo k’ibihumbi 500 by’amadolari nk’inshungu kugira ngo babarekure.
Abagabo bane bitwaje imbunda nibo bashimuse Kimberly Sue Endicott na Mirenge gusa kuri iki Cyumweru nibwo byavuzwe ko aba bombi babonetse ndetse bafite amagara mazima.
Ntibiramenyekana neza niba Leta ya Uganda yaremeye gutanga aka kayabo kugira ngo aba bombi barekurwe cyangwa se niba barakoresheje amayeri ya gisirikare bakababohoza.
Uganda yinjiza akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 300 z’amadolari mu bukerarugendo buri mwaka.
Ijwi ry’Amerika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *