Wa munya Mali watabaye umwana w’imyaka 4 agiye guhanuka kuri etaje,yahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa n’akazi
Yanditswe: Monday 28, May 2018
Mamoudou Gassama w’imyaka 22 ukomoka muri Mali wakoze ibitangaza agatabara akana w’imyaka 4 kari kagiye guhanuka ku nzu ndende y’amagorofa I Paris,yahawe na perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ubwenegihugu ndetse amuha akazi ko gukora mu isosiyete ishinzwe kuzimya umuriro.
Uyu mugabo wiswe Spider Man wo mu kinyejana cya 21,yakoze igikorwa cy’ubutwari ubwo yabonaga akana k’imyaka 4 kagiye guhanuka kuri etaje, yarangiza akurira uyu muturirwa ahantu harehare mu masegonda 30 akagatabara, bishimisha benshi mu batuye I Paris bamubonye cyane ko amashusho ari gutabara uyu mwana yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agera no kuri perezida Macron wamutumiye muri Champs Elysee uyu munsi akamuhemba.
Gassama yageze i Paris nka mayibobo none yinjiye muri Champs Elysee ikoreramo Macron
Uyu musore w’umunya Mali wageze I Paris mu buryo butemewe n’amategeko aje gushaka imibereho,yateye ibuye rimwe yica inyoni 2 kuko yahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse ahita ahabwa akazi mu bashinzwe kuzimya umuriro,aho agiye kuba I Paris nta mahane.
Perezida Macron yahaye Gassama umudali w’Ubutwari ndetse amubwira ko inyandiko zimwemerera ubwenegihugu ziramugeraho vuba bidatinze.
Gassama yabwiye abanyamakuru ko yagize ubutwari bwo gutabara uyu mwana,nyuma y’aho ibihumbi by’abantu byarimo bisakuza ndetse amamodoka ari kuvuza amahoni menshi ahamagara polisi,bigatuma agira impuhwe ndetse ashima Imana ko yamushoboje kumutabara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *