Wazalendo na FARDC bakoresheje intwaro zikomeye “barwanira ibiryo”
Yanditswe: Monday 24, Nov 2025
Abantu bagera kuri 4 baguye mu mirwano yahuje abasirikare ba leta, FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo rwahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi, aho bapfuye ibiryo byatangwaga n’umwe mu miryango mpuzamahanga muri Uvira.
Abanyamakuru batandukanye batangaza ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ko ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo, 2025 ahagana saa 17h30 humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’into mu mujyi wa Uvira.
Amakuru avuga ko habayeho ubwumvikane buke hagati ya Wazalendo n’ingabo za leta ya Congo, FARDC ubusanzwe bafatanya mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za AFC/M23.
Umwe mu banyamakuru avuga ko muri iriya mirwano hapfiriyemo abantu bane abandi 17 barakomereka, akemeza ko imirwano yavuye ku kuba Wazalendo barashatse kwivanga mu bikorwa byo gutanga imfashanyo byakorwaga n’umwe mu miryango nterankunga.
Byaje guhindukamo imirwano ikaze nyuma y’ubwimvikane buke hagati y’abo Wazalendo na FARDC.
Sous-Lt. Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi w’Ibikorwa by’umutekano Sukola II, muri Kivu y’Amajyepfo, yemeje iriya mirwano avuga ko ingabo za Congo zahanganye n’abiyita Wazalendo.
Yavuze ko muri iyo mirwano hapfuye umusirikare umwe wa leta, Wazalendo babiri n’umumotari w’igenderaga, hakomereka abantu 14.
Mu bakomeretse harimo abasirikare babiri, Wazalendo batatu, n’abasivile 9. Aba bose bajyanywe mu bitaro bya gisirikare by’i Uvira.
Sous-Lt. Mbuyi Kalonji Reagan yavuze ko ingabo za Congo, FARDC zabashije gufata imbunda 3 zo mu bwoko bwa AK-47 muri iyo mirwano.
Urubyiruko rwa Wazalendo rwahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi, rwakunze gushyamirana n’ingabo za Leta, bapfa kugirana amahari, bamwe bumva ko bashaka gutegeka abandi. Gukozanyaho bya hato na hato byagiye bigwamo abasirikare na Wazalendo ndetse n’abasivile.
Wazalendo kandi ikunze kugaragara mu mashusho ihohotera abaturage mu bice igenzura harimo kubica, gusambanya abagore no gukubita bikabije abasivile.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *