skol

White House yashinje BBC gutangaza ibinyoma kuri Trump

Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025

featured-image

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yashinje ikinyamakuru cyo mu Bwongereza BBC, gutangaza amakuru y’ibinyoma ku bushake mu nkuru cyakoze ku myigaragambyo y’abari bashyigikiye Perezida Donald Trump, yibasiye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021.

BBC ikomeje kunengwa nyuma y’uko hagaragaye ko yashyize hamwe amagambo atandukanye yavuzwe na Perezida Donald Trump kuri uwo munsi, bigatuma yumvikana nabi.

Mu mashusho yerekanwe, Trump agaragara abwira abamushyigikiye ati “Tugiye kujya mu Ngoro y’Inteko, kandi najye nzajyana namwe. Tugomba kurwana uko dushoboye, kuko tutabikoze, nta gihugu tuzongera kugira ukundi.”

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibivuga, ayo magambo yakuwe mu bice bitandukanye by’imbwirwaruhame yavuzwe mu minota igera kuri 54 itandukanye.

Ikindi ngo ni uko nyuma y’iri jambo rya trump hahise hagaragazwa abigaragambya berekeza ko nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko, nyamara bari batangiye kujyayo, mbere y’uko Trump avuga.

Leavitt yabwiye The Telegraph ko BBC yahinduye ku bushake ibyavuzwe na Trump.

Ati “Ni amakuru y’ibinyoma 100%, kandi ntibikwiye ko abaturage b’Abongereza bakomeza gutakaza umwanya bayareba.”

Yakomeje agira ati “Igihe cyose njyanye Perezida Trump mu Bwongereza, nkisanga ndi kureba BBC muri hoteli, umunsi wanjye urangirira aho, kubera uburyo bayobya amakuru kandi bagasebya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ku ruhande rwa BBC, umuvugizi wayo yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko iyi televiziyo ifite amabwiriza n’amategeko ayigenga.

Yagize ati “Nta gitekerezo dutanga ku nyandiko zavuye hanze, ariko igihe cyose BBC yakiriye ibitekerezo cyangwa ibirego, ibyitaho kandi ikabisesengura byimbitse.”

Ku wa 6 Mutarama 2021, bamwe mu bari bashyigikiye Trump bakoze imyigaragambyo, biroha mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bibwira ko bashobora guhagarika umuhango wo kwemeza ko Joe Biden ari we watsinze amatora, bamwe bangiza ibintu ndetse umwe muri bo araraswa ahita apfa.

Donald Trump utarigeze yemera ko yatsinzwe amatora ya 2020, yakunze kuvuga ko abakoze imyigaragambyo bakunda igihugu, agahamya ko urubanza baciriwe rufitanye isano na politiki.

Mu masaha make nyuma yo kurahirira kongera kuyobora Amerika, Perezida Donald Trump yasinye amateka atandukanye, arimo n’iryo kubabarira abantu barenga 1500 bafunzwe ku butegetsi bwa Joe Biden bashinjwa guteza izi mvururu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa