skol
fortebet

White House yatangaje ubutunzi bw’ umukobwa wa Trump

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ubutunzi bw’abakorana bya hafi na Donald Trump.
Gutangaza ubwo butunzi bitegekanijwe n’amategeko, bikaba byerekana ko umukobwa wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump witwa Ivanka Trump n’umugabo bafite umutungo ufite agaciro kangana na miliyoni 740 z’ Amadorali y’ Amerika.
Hatangajwe kandi ko umujyanama mukuru wa Perezida Trump mu, Gary Cohn, afite umutungo uwahanye na miliyoni 230 z’ amadorali (...)

Sponsored Ad

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ubutunzi bw’abakorana bya hafi na Donald Trump.

Gutangaza ubwo butunzi bitegekanijwe n’amategeko, bikaba byerekana ko umukobwa wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump witwa Ivanka Trump n’umugabo bafite umutungo ufite agaciro kangana na miliyoni 740 z’ Amadorali y’ Amerika.

Hatangajwe kandi ko umujyanama mukuru wa Perezida Trump mu, Gary Cohn, afite umutungo uwahanye na miliyoni 230 z’ amadorali y’ Amerika.

Ibiro Perezida White House byari byariyemeje gushyira ahagaragara ubutunzi bw’ababikoramo, bikavuga ko bahebye byinshi kugira ngo baze muri Leta.

Muri iki cyumweru nibwo umukobwa wa Perezida Trump, Trump Ivanka yahawe akazi ko kuba umujyanama wa se muri White House. Asanzwe muri ako kazi umugabo we.

Muri ako kazi Ivanka azakora nk’ umukorera bushake, azahabwa ibiro n’ ibikoresho by’ itunamaho byo kumufasha mu kazi ariko nta mushara azagenerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa