skol

Wondo yahamije ko yiyumviye umusirikare yigamba kwica abatavuga rumwe na Tshisekedi

Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025

featured-image

Jean-Jacques Wondo wamaze amezi umunani afunzwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko yiyumviye umusirikare yigamba kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Wondo ufite ubwenegihugu bwa RDC n’u Bubiligi, tariki ya 22 Gicurasi 2024 yatawe muri yombi n’abakozi bo mu rwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza (DEMIAP), akekwaho uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi cyapfubye tariki ya 19 Gicurasi.

Icyo gihe, Wondo usanzwe ari inzobere n’umushakashatsi mu bya gisirikare, yatawe muri yombi mu gihe yari umujyanama mu mavugurura y’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR).

Muri Gashyantare 2025, yarafunguwe nyuma y’igitutu ubutegetsi bwa RDC bwashyizweho na Leta y’u Bubiligi n’Inteko ya EU kuko yari iherutse gutora umwanzuro usaba ko arekurwa, agasubira i Bruxelles. Yari yarakatiwe igihano cy’urupfu, ariko we agashimangira ko arengana.

Ku wa 25 Kamena 2025, ubwo Wondo yari imbere y’abagize Inteko ya EU, yashimangiye ko yakatiwe igihano cy’urupfu nyamara nta bimenyetso byagaragazaga ko yagize uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi cyapfubye.

Wondo wari wambaye ishati ijya gusa n’impuzankano y’imfungwa zo muri gereza ya gisirikare ya Ndolo yafungiwemo, yagaragaje ko RDC iri kurohama bitewe n’uko ubutabera bwifashishwa n’igikoresho cyo gukandamiza ikiremwamuntu.

Yagize ati “Ubutabera bwa RDC burarembye. Si njye njye nyine ubivuze kuko na Perezida Félix Tshisekedi yarabyivugiye. Gukoresha ubutabera mu nyungu za politiki ni ikintu gisanzwe muri RDC, Umukuru w’Igihugu areka abantu bakivanga byeruye mu mikorere y’ubutabera.”

Yakomeje ati “By’umwihariko mu butabera bwa gisirikare, mbere y’uko abacamanza bafata icyemezo, babanza kuvugisha abayobozi bo muri urwo rwego batazagira uruhare mu rubanza, na bo bakavugisha abayobozi bo mu rwego rwa politiki kugira ngo babahe amabwiriza.”

Wondo yasobanuye ko mu gihe yari afungiwe muri kasho y’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, urupfu rwari rumwegereye kuko yabonye imfungwa ngenzi ye yicwa, umusirikare amubwira ko abicwa ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mu magambo arimo ikiniga, Wondo yagize ati “Nabonye urupfu imbere yanjye. Numvise amagambo yavuzwe n’umusirikare muri kasho y’ibanga ya DEMIAP ubwo nabonaga umuntu apfiramo, ajugunywa nk’inyamaswa, uwo musirikare avuga ati ‘Aba ni abatavuga rumwe na Perezida Tshisekedi’.”

Mu mpera za 2023, abakozi ba DEMIAP bataye muri yombi Colonel Msuku Suku wabaga mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR). Kuva ubwo, umuryango we ntiwongeye kumenya amakuru ye.

Wondo yavuze ko yabonye Col Msuku Suku asamba ariko abura uko amutabara. Ati “Muri kasho ya DEMIAP, nabonye uburibwe Colonel Msuku Suku yanyuzemo, mbura uko mbigenza. Aho uyu Colonel yari afungiwe, hari hegereye aho nari mfungiwe. Yapfuye muri Kamena 2024.”

Mu Ugushyingo 2024, DEMIAP yataye muri yombi Lt Gen Sikatenda Shabani wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC kuva mu 2003 kugeza mu 2009. Uyu musirikare yapfiriye muri gereza tariki ya 4 Kamena 2025.

Wondo yavuze ko ubwo Lt Gen Sikatenda yari afungiwe muri gereza ya Ndolo, bahuye, baraganira. Ahamya ko uyu musirikare wari ufite imyaka 82 y’amavuko yazize kubura imiti yashoboraga kumukiza uburwayi yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa