Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yageze muri Koreya ya Ruguru mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2019, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano mu karere bikomeje kuba ingingo z’ingenzi ku rwego mpuzamahanga.
Xi yakiriwe ku mugaragaro na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, hamwe n’umugore we Ri Sol Ju. Amashusho yatangajwe n’igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa, CCTV, yagaragaje aba bayobozi bombi bakoma amashyi, bamwenyura kandi bahana ikiganza mu muhango w’ikaze wabereye i Pyongyang.
Muri ayo mashusho kandi hagaragaye umucyeka utukura warambuwe, abasirikare ba Koreya ya Ruguru batonze umurongo ku mpande zawo, ndetse n’abana b’Abanyakoreya baha indabo Xi n’umugore we Peng Liyuan, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Ubushinwa, Xinhua News Agency.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’igihe Xi yari amaze agirana ibiganiro n’abayobozi bakomeye ku isi barimo Donald Trump na Vladimir Putin i Beijing. Byitezwe ko ibiganiro hagati ya Xi na Kim byibanda ku bibazo birimo gahunda ya nikleyeri ya Koreya ya Ruguru, umubano wayo na Amerika, ndetse n’amakimbirane hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.
Mbere y’uru ruzinduko, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yari yarasuye Pyongyang muri Mata, aho Kim Jong Un yagaragaje ubushake bwo kurushaho kunoza itumanaho n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rubaye mu gihe Ubushinwa bushaka kongera gushimangira uruhare rwabwo kuri Koreya ya Ruguru, umufatanyabikorwa wabwo wa hafi ariko ukunze gufata imyanzuro yigenga kandi mu myaka ishize warushijeho kwegera Uburusiya.
Kugeza ubu, ibitangazamakuru bya leta y’Ubushinwa n’ibya Koreya ya Ruguru ntibiratangaza ku mugaragaro ibyaganiriweho cyangwa gahunda irambuye y’uru ruzinduko, ariko biteganyijwe ko amakuru arambuye azagenda atangazwa uko ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi bikomeza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *