Yaciye ijosi umugore we amuziza ko yamuciye inyuma ,umurambo we awuhisha munsi y’igitanda
Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018
Umugabo wo muri Brazil witwa Jaici Alfenas Rocha yaciye ijosi umugore we amuziza kumuca inyuma agasambana n’umugabo wa murumuna we arangije ahisha umurambo we munsi y’igitanda.
Karina yaciwe ijosi n’umugabo we
Uyu mugabo yishe umugore we Karina nyuma yo kubwira ko yamuciye inyuma agasambana n’umugabo wa murumuna we ubwo bari mu rugo rwabo mu mugi wa Bristol mu Bwongereza.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu mugabo yakoreshejwe n’umujinya akabanza kuniga uyu mugore we ndetse bivugwa ko yari (...)
Umugabo wo muri Brazil witwa Jaici Alfenas Rocha yaciye ijosi umugore we amuziza kumuca inyuma agasambana n’umugabo wa murumuna we arangije ahisha umurambo we munsi y’igitanda.
Karina yaciwe ijosi n’umugabo we
Uyu mugabo yishe umugore we Karina nyuma yo kubwira ko yamuciye inyuma agasambana n’umugabo wa murumuna we ubwo bari mu rugo rwabo mu mugi wa Bristol mu Bwongereza.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu mugabo yakoreshejwe n’umujinya akabanza kuniga uyu mugore we ndetse bivugwa ko yari afite amajwi yafashwe n’umuntu utazwi akayaha uyu mugabo.
Uyu mugabo yishe umugore we nyuma yo kuva ku kazi ko gucuruza ibyo kurya no koza imodoka yari amenyereweho.
Nyuma yo kwica umugore we,uyu mugabo yahise ajya mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe aho abaganga bamwumvise avuga amagambo ayasubiramo nk’uwataye umutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *