skol

Yajyanye abakoresha be mu nkiko abaziza ibirimo kumukura muri ‘group’ ya WhatsApp

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Urukiko rwo muri Kenya rwanzuye ko gukura abakozi ku mbuga zihuriraho abakozi nk’izo kuri WhatsApp mu buryo budaciye mu mucyo cyangwa hagamijwe guheza abakozi bamwe ari icyaha.

Ibi ni ibyanzuwe n’Urukiko rw’Umurimo n’Abakozi rwo muri Kenya mu rubanza rwa Fidelis Wambui wahoze ari umukozi wa Hallmark Marketing Limited.

Wambui yatangiye gukorera Hallmark Marketing Limited mu 2016 kugera mu 2021 ubwo yari atwite akaza kugira ibibazo mu gihe cyo gutwita ibyatumye asabwa na muganga gufata ikiruhuko.

Wambui yabimenyesheje iyo sosiyete ndetse ikiruhuko aragihabwa ariko kirangira atarakira ibyaje gutuma asaba indi minsi y’ikiruhuko yiyongera ku yo yari yafashe.

Icyo gihe ni bwo iyi sosiyete aho kumuha ikiruhuko yasabye, yamuhaye ikiruhuko kitishyurwa ndetse imukura muri group zose z’akazi zirimo 21 zo kuri WhatsApp ndetse na Email ye y’akazi irahagarikwa.

Wambui avuga ko ibyo byari guhonyora uburenganzira bwe kuko yari asanzwe ari umukozi ushinzwe itumanaho.

Urukiko rwagaragaje ko ibyakozwe n’iyi sosiyete ari guhatira umukozi kwiyirukana ndetse n’ivangura kuko yari atwite kandi umugore utwite arengerwa n’itegeko.

Urukiko rwategetse ko Wambui ahabwa indishyi ya Miliyoni 4,4 Ksh yo kuba yararenganyijwe, n’ingaruka ibyo yakorewe byamugizeho yaba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’amarangamutima.

Uyu mwanzuro wongeye kwibutsa abakoresha kwirinda gufata nabi abakozi, kwitwaza imbuga zibahuza n’abandi bakozi nk’uburyo bwo kubahatiriza kwiyirukana ndetse no kubahiriza amategeko agenga abakozi n’uko bagomba gufatwa mu kazi.

Abakoresha kandi bagomba kwita ku mpushya z’abakozi cyane cyane iz’uburwayi ndetse no gutwita kuko ari impushya abakozi bemerewe ndetse z’ubahwa n’itegeko rya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa