Umugabo ukomoka mu Buhindi witwa Hariom w’imyaka 35 yishe umugore we witwa Luxmi amuhoye kubatwa na Facebook bigatuma atubahiriza inshigano z’urugo.
Uyu mugabo yababajwe n’uko umugore we yamwirengagije we n’abana be,akigira kuri Facebook ijoro n’amanywa.
Ubwo uyu mugore yari asinziriye,Hariom yaramwubikiriye aramuniga birangira amukuyemo umwuka.
Ubwo umubyeyi w’uyu mugore yazaga kubasura,yasanze uyu mugabo yicaye hafi n’umurambo w’uyu mugore niko guhita ahamagara polisi.
Hariom yabwiye polisi ko nyuma yo kugurira Smartphone uyu mugore mu mwaka wa 2006,urukundo rwose uyu mugore yarwihereye Facebook na WhatsApp ndetse ntiyongera kwita ku muryango we byatumye uyu mugabo agira umujinya aramwica.
uyu mugore akimara kubona iyi telefoni ntyongeye guteka,kwita ku bana ndetse kubera kubatwa n’izi mbuga nkoranyambaga yanze kujya gucyura abana ku ishuli kandi bari bakiri bato birangira umugabo ariwe wigiriyeyo avuye ku kazi.
Hariom yavuze ko yarwanye n’uyu mugore inshuro nyinshi bapfa izi mbuga nkoranyambaga ndetse yemeje ko yamaraga ijoro n’amanya aganira n’abantu kuri Facebook.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, nibwo uyu mugabo yishe uyu mugore we nyuma yo kumusaba kureba ibyo aba yandikiranaga n’inshuti ze akamubera ibamba,bituma amuniga aryamye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *