skol

Yoon Suk Yeol wayoboye Koreya y’Epfo yasabiwe igihano cyo kwicwa

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Abashinjacyaha bo muri Koreya y’Epfo basabye ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, ahanishwa igihano cy’urupfu, bamushinja kuba yarashyize igihugu mu bibazo bikomeye ubwo hatangazwaga ibihe bidasanzwe, bikangwa n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse iza no gutora isaba ko yeguzwa mu Ukuboza 2024.

Ni icyemezo cyakurikiye iburanisha ryamaze amasaha 11, ryarangiye ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026.

Yoon akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko, n’ibindi byaha bifitanye isano no gutangaza ko igihugu kiri mu bihe by’itambara

Igitangazamakuru RFI cyanditse ko abashinjacyaha bavuze ko Yoon yari yacuze umugambi wo kugundira ubutegetsi ngo ategeke igihe kirekire mu buryo bw’igitugu.

Banavuze kandi ko nta kwicuza yigeze agaragaza, kandi ko ibikorwa bye byashyize mu kaga Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.

Bagize bati: “Abagizweho ingaruka cyane n’ibyo yakoze ni abaturage b’iki gihugu. Nta mpamvu n’imwe ishobora koroshya igihano cye, bityo agomba guhanishwa igihano gikomeye.”

Abashinjacyaha kandi banasabye ko uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Kim Yong-hyun, ukurikiranywe muri dosiye imwe na Yoon, ahanishwa igifungo cya burundu.

Kim ni umwe mu bantu umunani baregwa kuba baragize uruhare rukomeye muri uwo mugambi wo gushyiraho itegeko ry’ibihe bidasanzwe.

Yoon yateje ikibazo gikomeye cya politiki ya Koreya y’Epfo ubwo ku itariki ya 3 Ukuboza 2024 yatangazaga ibihe bidasanzwe byo kuba ubutegetsi bugiye mu maboko ya gisirikare byamaze amasaha atandatu.

Muri ibyo bihe bidasanzwe hagombaga gutabwa muri yombi bamwe mu bayobozi bakomeye, harimo na bamwe mu bagize Inteko, avuga ko barwanya igihugu harimo no gukorana na Koreya ya Ruguru.

Icyakora, uwo mugambi ntiwageze ku ntego, biza no gutuma ajyanwa imbere y’ubutabera muri Mutarama 2025, ahita aba umuntu wa mbere wayoboye Koreya y’Epfo ufunzwe.

Ku rundi ruhande, itsinda rimwunganira mu mategeko ryagerageje kumushinjura ariko biranga biba iby’ubusa.

Mu gihe Yoon yaba ahamwe n’ibyo byaha, yaba abaye Perezida wa gatatu wa Koreya y’Epfo uhamijwe ibyaha birimo guhirika ubutegetsi nyuma y’abayobozi babiri b’abasirikare bahamijwe ibyaha by’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 1979.

Nubwo abashinjacyaha basabye igihano cy’urupfu, biragoye ko cyashyirwa mu bikorwa, kuko Koreya y’Epfo imaze igihe kinini idashyira mu bikorwa ibihano by’urupfu kuva mu 1997.

Yoon kandi aracyakurikiranyweho ikindi cyaha cyo kubangamira ubutabera, aho abashinjacyaha bamusabira igifungo cy’imyaka 10, icyemezo kikaba giteganyijwe gusomwa ku wa Gatanu utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa