Zambia: Umuryango wa Edgar Lungu wemerewe kujuririra icyemezo ku gushyingurwa kwe
Yanditswe: Thursday 25, Dec 2025
Umuryango w’uwahoze ari perezida wa Zambia, Edgar Lungu Chagwa, wemerewe n’urukiko rukuru rw’ubujurire kujurira umwanzuro w’urukiko wategetse ko umurambo w’uyu mugabo ujyanwa muri Zambia ukaba ari ho ashyingurwa.
Ni umwanzuro wafashwe ku wa 23 Ukuboza 2025, nyuma y’igihe uyu muryango usaba ko Lungu ashyingurwa muri Afurika y’Epfo cyane ko ari naho yapfiriye.
Ku wa 8 Kanama 2025, nyuma y’amezi abiri Dr. Lungu apfiriye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo, aho yari amaze iminsi ari kwivuriza ni bwo Urukiko Rukuru rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo rwategetse ko umurambo wa Dr. Edgar Lungu Chagwa wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021, woherezwa mu gihugu cye kugira ngo ushyingurweyo.
Tariki ya 15 Kamena, umuryango wa Dr. Lungu wari wumvikanye na Leta ya Zambia ko azashyingurwa mu Mujyi wa Lusaka, kandi ko Leta ari yo izayobora ibikorwa byose kuko Lungu yabaye Umukuru w’Igihugu.
Umuryango wa Dr. Lungu wisubiyeho, ufata icyemezo cyo kutohereza umurambo muri Zambia kuko utari wizeye ko Leta izubahiriza ibyo yemeye. Byahishuwe ko Lungu yasize asabye ko Perezida Hakainde Hichilema atazitabira ikiriyo cye.
Mu gihe imyiteguro yo gushyingura Dr. Lungu yari igeze kure, Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwahagaritse uwo muhango wagombaga kubera mu Mujyi wa Johannesburg, mu gihe hari hategerejwe urubanza nyirizina.
Tariki ya 4 Kanama, uru rukiko rwumvise ibisobanuro by’umuryango wa Dr. Lungu na Leta ya Zambia, bishingiye ku cyifuzo cya buri ruhande; gushyingura i Lusaka cyangwa se i Johannesburg.
Umucamanza yasobanuye ko gahunda yo gushyingura uwabaye Perezida iteganywa n’amategeko ya Zambia, bityo ko icyifuzo cy’umuryango kitagomba kurusha uburemere icya Leta cyo kumushyingura mu irimbi ryagenewe ababaye abakuru b’ibihugu.
Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia Edgar Lunga, wemerewe kujuririra icyemezo cyo kumushyingura muri Zambia

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *