Zambia yashimiye u Rwanda rwayihaye inkunga ya toni 1000 z’ibigori
Yanditswe: Friday 19, Jul 2024

Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango yashimye Guverinoma y’u Rwanda yahaye igihugu cye inkunga ya toni 1000 z’ibigori, agaragaza ko bizaramira ubuzima bw’abantu benshi mu bice bitandukanye byazahajwe n’amapfa.
Kuva mu Ukwakira 2023 kugeza ubu, ibice bya Afurika y’Amajyepfo byahuye n’ibihe bikomeye by’amapfa yatewe n’ihindagurika ry’urusobe rw’umuyaga n’ibipimo by’ubushyuhe mu Nyanja ya Pacifique bizwi nka El Niño.
Iki kiza cyibasiye uturere 84 muri 116 tugize igihugu cya Zambia.
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yahaye Zambia inkunga ya toni 1000 z’ibigori zo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel washyikirije iyo nkunga Visi Perezida wa Zambia Mutale Nalumango yatangaje ko ari ubutabazi Guverinoma y’u Rwanda yatanze muri ibi bihe bikomeye by’amapfa.
Ati “Dufatanyije dushobora guhangana n’ibibazo mu kwizera kandi twunze ubumwe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwa X yagaragaje ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’umuco w’Abanyafurika w’ubufatanye.
Visi Perezida wa Zambia Mutale Nalumango wagaragazaga ibyishimo byinshi mu kwakira iyi nkunga, yavuze ko atari nto kuko izaramira ubuzima bwa benshi.
Ati “Iyi mpano ni nini cyane kuko izagaburira abantu benshi mu minsi myinshi bashobore kubaho. Iyi ni inkunga nini kuri twe. Inkunga y’ibigori yatanzwe n’u Rwanda ntivuze gutanga ibiribwa gusa, ni ugusangira ubuzima hagati y’igihugu n’ikindi nk’ikimenyetso cy’icyizere n’ubumwe. Ni ikimenyetso cy’ubumuntu buturanga.”
Ambasaderi Bugingo yagaragaje ko ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugira ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.
Inzego z’ubuhinzi mu Rwanda ziherutse gutangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2024 A cyagenze neza, ndetse ibihingwa bitanga umusaruro mwinshi.
Ibigori byahinzwe kuri hegitari 249,435 mu gihe umusaruro wari witezwe ari toni 507,985, bigaragaza ubwiyongere bwa 30% ugereranyije n’umusaruro wabonetse mu gihembwe cya 2023 A.
U Rwanda na Zambia bisanganywe umubano mwiza n’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo iz’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *